00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abofisiye babiri b’u Burundi bafunzwe bazira guha amakuru y’ubutasi M23

Yanditswe na Mutangana Elie
Kuya 4 September 2026 saa 11:58
Yasuwe :

Abasirikare babiri bo mu gisirikare cy’u Burundi (FDNB) ari bo; Captain Felicien Kanjori na Major Jeremie Nitunga bafashwe barafungwa nyuma y’igitero cyagabwe kuri Hotel Mwalu iri Fizi bigakekwa ko ari M23 yakigabye.

Amakuru yakusanyijwe na SOS Media Burundi avuga ko abo basirikare bafunzwe n’abacanshuro babarizwa muri aka gace aho kuba abarwanyi ba Wazalendo nkuko byari byatangajwe mbere.

Bivugwa ko abo basirikare bakekwaho gutanga amakuru y’ubutasi yatumye M23 ibasha kumenya aho iyo hotel iherereye ikayirasa.

Kugeza ubu yaba igisirikare cy’u Burundi cyangwa icya Congo ntibaragira icyo bavuga kuri iryo fungwa ry’abo basirikare ndetse n’ibihano bashobora gufatirwa.

Ku italiki ya 19 Kanama 2025 ni bwo iyo hotel yagabweho igitero na drone maze abantu babiri barimo umwe mu bayobozi bayo barakomereka bikabije ndetse na bimwe mu bikoresho by’iyo hotel birangirika cyane.

Amakuru SOS Medias BurundI yatangaje avuga ko iyo hotel yari yakiriye abasirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi n’icya Congo bari bagiye mu nama yo gupanga umugambi wo kugaba ibitero mu misozi ya Minembwe.

Muri abo basirikare harimo Major Elie Ndizigiye, uzwi nka Muzinga, uyu akaba y’ungirije ushinzwe gutegura ibitero bya gisirikare muri FDNB. Harimo kandi, Brigadier General Telesphore Barandereka uyu na we akaba ashinzwe amahugurwa ya gisirikare muri FDNB.

Ku ruhande rwa Congo harimo, Brigadier General Fabien Dunia Kashindi uyu akaba Commander wa zone ya 33 muri FARDC mu bice bya Kivu y’amajyepfo na Maniema.

Gusa bivugwa ko aba basirikare ndetse n’abandi bayobozi bari bamaze kuva kuri hotel igihe yaraswaga.

Abasirikare babiri b'u Burundi bafunzwe bakekwaho guha amakuru M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages