Uyu musirikare yarasiwe mu kazi aho yari acunze umutekano w’ijoro.
Itangazo ry’Igisirikare cya Uganda (UPDF) ryemeje aya makuru, rivuga ko abantu babiri bitwaje imbunda bakoze ubwo bwicanyi nabo bahise baraswa, imbunda yabo irafatwa.
Muri iryo joro kandi abashinzwe umutekano mu karere ka Iganga barashe umwe mu bitwaje intwaro, bikekwa ko ari we uherutse kugaba igitero cyaguyemo umusirikare umwe wa UPDF wari kuri bariyeri, ku kigo cya gisirikare cyitiriwe Gadaffi. Icyo gihe hanibwe imbunda imwe ya SMG.
Minisiteri y’Ingabo ya Uganda yatangaje ko umutekano wagarutse muri ako gace, mu gihe hatangijwe iperereza ryo guta muri yombi abagabye igitero, no gushakisha agatsiko gakomeje kugaba ibitero ku nzego z’umutekano kakiba imbunda.
Ni ibikorwa bimaze iminsi, aho abantu bitwaje intwaro bakomeje kwibasira inzego z’umutekano.
Nka tariki 13 Ugushyingo abitwaje intwaro bari kuri moto, barashe ku sitasiyo ya Polisi muri Kampala, gusa ntibahitana umuntu.
Mu rukerera rwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru nabwo haburijwemo igitero cyagabwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nakulabye, uwari ukigabye ahatata magazine ikoreshwa muri AK 47.
Ni mu gihe tariki 31 Ukwakira abandi bantu bitwaje intwaro bagabye igitero kuri sitasiyo ya polisi ya Busika muri Luweero, abapolisi babiri baricwa, hibwa n’imbunda.
Tariki 26 Nyakanga uyu mwaka bwo abantu bitwaje intwaro barashe abapolisi bari kuri bariyeri mu muhanda Kampala - Gulu, umupolisi umwe arapfa ndetse hibwa imbunda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!