Abantu amagana bari bashitse bakeneye guhabwa inkunga y’ibiribwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, babyiganira mu muryango ubwo binjiraga.
Ni igikorwa cyari cyateguwe n’idini ryitwa ‘Kings Assembly pentecostal church.’
Uretse abapfuye hari n’abagera kuri barindwi bakomeretse nk’uko byatangajwe na polisi.
Ibikorwa nk’ibi biramenyerewe muri Nigeria aho abarenga miliyoni 80 babayeho mu bukene nk’uko ibarurishamibare ryo muri iki gihugu ribigaragaza.
Umwaka ushize na bwo abagore barindwi bapfiriye mu mubyigano bagiye guhabwa inkunga y’ibiribwa.
Amashusho yafatiwe aho uyu mubyigano wabereye uyu munsi yerekanye imyambaro n’inkweto byari mu byagombaga gutangwa byanyanyagiye hasi, abaganga barimo bavura abakomeretse.





Ibitekerezo 0