BBC yatangaje ko abo bitwaje intwaro batangiriye imodoka yari itwaye abo bakozi, bakabakura mu modoka bakabanyuza mu ishyamba.

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Ogun, Abimbola Oyeyemi, yemeje ko abo bakozi bashimuswe.

Inzego z’umutekano zahise zitangira gushakisha abo bagizi ba nabi no gushakisha uko babatabara.

Obasanjo afite sosiyete ikora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi cyane cyane ubw’inkoko.

Ntabwo abashimuse abo bakozi bavuga icyabibateye, gusa ubushimusi bugamije amafaranga muri Nigeria ni ibintu bimaze iminsi.

Olusegun Obasanjo asanzwe afite ibikorwa bitandukanye byiganjemo ubworozi bw'inkoko
Olusegun Obasanjo asanzwe afite ibikorwa bitandukanye byiganjemo ubworozi bw'inkoko