BBC yatangaje ko abo bitwaje intwaro batangiriye imodoka yari itwaye abo bakozi, bakabakura mu modoka bakabanyuza mu ishyamba.
Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Ogun, Abimbola Oyeyemi, yemeje ko abo bakozi bashimuswe.
Inzego z’umutekano zahise zitangira gushakisha abo bagizi ba nabi no gushakisha uko babatabara.
Obasanjo afite sosiyete ikora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi cyane cyane ubw’inkoko.
Ntabwo abashimuse abo bakozi bavuga icyabibateye, gusa ubushimusi bugamije amafaranga muri Nigeria ni ibintu bimaze iminsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!