00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko ya Uganda yemeje kohereza ingabo muri Gaza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 August 2026 saa 10:15
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yemeje gahunda yo kohereza ingabo muri Gaza kubungabunga umutekano muri aka gace kazahajwe n’intambara Israel n’umutwe wa Hamas bimazemo imyaka.

Biri muri gahunda yo gushaka itsinda ry’ingabo zo mu bihugu bitandukanye zo kugarura umutekano muri Gaza, yashyizweho n’urwego rwiswe ‘Board of Peace’ rwashinzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Icyo cyifuzo cyemejwe cyari cyatanzwe na Minisitiri w’Ingabo, kikaba ari cyo kimenyetso cya mbere Uganda igaragaje ku mugaragaro ko yiteguye kugira ingabo mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’ingabo zo kugarura umutekano muri Gaza. Maroc na yo yemeye gutanga ingabo muri ubwo butumwa.

Bamwe mu badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bahise bibaza ku mpamvu y’icyo cyemezo. Depite Hassan Kirumira yavuze ko kohereza izo ngabo byateza “impungenge mu bijyanye na dipolomasi”.

Yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ko ikibazo gikomeye abashyigikiye kohereza izo ngabo bagomba gusobanura ari ugusobanura uruhande Ingabo za Uganda zizaba ziriho.

Minisitiri w’Ingabo, Kiryowa Kiwanuka, ubwo yasabaga abadepite gushyigikira icyo cyifuzo, yagaragaje ubushobozi bw’igisirikare cya Uganda bushingiye ku butumwa bwo kubungabunga amahoro cyagiye cyoherezwamo mu bihugu birimo Somalia.

Izi ngabo zizoherezwa muri Gaza zizaba ziyobowe n’Umunyamerika Maj. Gen. Jasper Jeffers, wavuze muri Gicurasi ko izo ngabo 20.000 zizaharanira iterambere n’amahoro arambye.

Mu mpera za Nyakanga, Israel yemeye ko ingabo zo mu bihugu bitandukanye zizoherezwa muri Gaza kubungabunga umutekano, harimo n’abasirikare bashobora guturuka muri Uganda.

Kuva Hamas yagaba ibitero kuri Israel igahitana abarenga 1200 abandi ikabashimuta, Israel na yo yahise igaba ibitero simusiga muri igi gice aho baturage barenga ibihumbi 73 bamaze kwicwa n’ibitero bya Israel.

Inteko ya Uganda yemeje kohereza ingabo muri Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages