Muri rusange, abantu 1.823 bamaze gukira, mu gihe abandi 930 bakiri mu kato cyangwa barwariye mu bitaro, aho bakurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

Ibikorwa byo guhangana n’iki cyorezo biri gukorerwa mu ntara zirindwi za RDC, bikagera mu duce tw’ubuzima 62. Inzego z’ubuzima zikomeje gushyira imbaraga mu gukumira ko virusi ikomeza gukwirakwira mu tundi duce tw’igihugu.

Mu masaha 24 yari ashize kugeza ubwo iyo mibare yatangazwaga, nta kandi gace gashya kari kagaragayemo icyorezo, mu gihe abarwayi 25 bari bamaze gukira.

Nubwo nta gace gashya kari kamaze kugaragaramo Ebola muri ayo masaha 24, umubare w’abanduye n’abapfuye ukomeje kugaragaza uburemere bw’iki cyorezo n’imbogamizi inzego z’ubuzima zihanganye na zo mu kugikumira.

Mu ngamba ziri gushyirwamo imbaraga harimo kwagura ibikorwa byo gukingira Ebola, by’umwihariko mu ntara za Tshopo na Bas-Uélé, kugira ngo hagabanywe ibyago byo gukomeza kwandura.

Inzego z’ubuzima kandi zikomeje gukurikirana abantu bahuye n’abanduye Ebola. Imibare yatanzwe igaragaza ko igipimo cyo gukurikirana abo bantu kimaze kurenga 87%.

Ebola imaze guhitana abantu 3.639 muri RDC
Ebola imaze guhitana abantu 3.639 muri RDC