Zuckerberg yasezeranyije impinduka mu mabwiriza ya Facebook kubera amagambo ya Trump

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Kamena 2020 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, yasezeranyije ko hagiye gusuzumwa amwe mu mahame n’amabwiriza ngenderwaho agenga uru rubuga nkoranyambaga, yatumye rufata icyemezo cyo kutagira icyo rukora ku butumwa bwashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Iri tangazo ryaje mu buryo bw’ibaruwa yandikiwe abakozi b’uru urubuga nkoranyambaga, ryagaragaye nk’irigamije guhosha uburakari muri iki kigo, ni nyuma y’uko bamwe bavuze ko bashobora gusezera.

Ubu burakari bwaje ubwo Zuckerberg yavugaga ko Facebook idashobora gusiba cyangwa guhisha ubutumwa Trump yaherukaga kwandika kuri urwo rubuga, byagaragaye ko bwashishikarizaga kugirira nabi abigaragambiriza irondaruhu ryakozwe n’umupolisi w’umuzungu wishe umuturage w’umwirubarura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubutumwa Mark Zuckeberg yatanze ku wa Gatanu, bwagabanyaga ubwo burakari.

Yagize ati “Tugiye gusuzuma amabwiriza yacu yemerera ibiganiro ndetse n’iterabwoba ryo gukoresha ingufu za Leta kugira ngo turebe niba hari ibyo dukwiye guhindura."

Yakomeje agira iti “gukoresha cyane abapolisi cyangwa ingufu za Leta. Urebye amateka akomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanyuzemo, ibi bikwiye kwitabwaho bidasanzwe."

Imbuga nkoranyambaga zahamagariwe guhindura ibyatangajwe na perezida, vuba aha kubera imvururu zafashe indi ntera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’urupfu rwa George Floyd, umwirabura wari udafite imbunda wishwe ubwo yafatwaga n’abapolisi.

Muri iyo baruwa yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook, Zuckerberg yakomeje agira ati “Icyemezo nafashe mu cyumweru gishize cyatumye benshi muri mwe barakara, baratungurwa ndetse barababara.”

Zuckerberg yavuze ko arimo gushakisha impinduka zishoboka ku buryo ibyemezo by’amabwiriza byajya bifatwa kuri Facebook, hamwe n’ubundi buryo bwo guteza imbere ubutabera bushingiye ku irondaruhu.

Yaburiye abakozi agira ati “Mu gihe turi kureba muri ibi bice byose, ntidushobora kuzana impinduka dushaka gukora muri byose."

Ku bijyanye n’abakozi bavuze ko rubanda rugufi rudahagarariwe, Mark Zuckerberg yijeje ko hazabaho isuzuma ryo kureba uburyo hari ibyahinduka mu buyobozi kugira ngo amatsinda agire amajwi angana.

Mark Zuckerberg yasezeranyije ko hagiye gusuzumwa amwe mu mahame n’amabwiriza ngenderwaho agenga Facebook

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .