Iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa 10 Gicurasi 2026 ibera mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado.
Yakozwe n’indege yo mu bwoko bwa Airbus A321 yari yahawe kode y’urugendo ya 4345 ubwo yari iri guhaguruka muri uwo mujyi yerekeje i Los Angeles.
Iyo ndege yari imaze guhabwa uruhushya n’abashinzwe itumanaho ku kibuga cy’indege riyibwira ko yahaguruka nta kibazo inzira yabugenewe ari nta makemwa ariko nyuma y’umwanya muto iba igonze umuntu.
Amashusho y’amajwi y’itumanaho yafashwe n’abayobora urujya n’uruza rw’indege yumvikanyemo umupilote wari utwaye Airbus A321 avuga ko bagonze umuntu nyuma ahita ahagarika indege yari ikiri guhaguruka kuko yari ikiri ku butaka itarafata ikirere.
Uwo muntu wagonzwe agahita apfa yari amaze iminota ibiri asimbutse uruzitiro yinjira ku kibuga cy’indege mu buryo butemewe.
Umupilote bikiba yahise abwira abashinzwe kuyobora indege ati “Duhagaze mu muhanda w’indege tugonze umuntu. Ni umuntu wari uri kugenda mu muhanda indege zinyuramo.”
Nyuma yo kugonga uwo muntu hahise haduka inkongi mu gice cya moteri y’iyo ndege.
Umwotsi wahise utangira gukwira imbere mu bagenzi ariko ishami rishinzwe kuzimya inkongi ku kibuga riratabara rizimya uwo muriro.
BBC yatangaje ko abagenzi 224 bari muri iyo ndege bahise basohorwa hakoreshejwe inzira z’ubutabazi ndetse nta n’umwe wahaburiye ubuzima ariko 12 muri bo bakomeretse ndetse abagera kuri batanu muri bo bajyanwa kwa muganga.
Umugenzi umwe witwa Jose Cervantes wari uyirimo yavuze ko yumvise ikintu gisa n’igiturika cyane nyuma abona ibaba ry’indege rifashwe n’inkongi n’umwotsi atangira gukeka ko bagiye guhiramo ariko ku bw’amahirwe babasha kuvamo.
Minisitiri w’Ubwikorezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean Duffy yavuze ko ubusanzwe nta muntu ukwiye kwinjira ku kibuga cy’indege mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Denver na bwo bwatangaje ko bwababajwe cyane n’iyo mpanuka ndetse butanga ubutumwa bwo kwihanganisha abagizweho ingaruka na yo bose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!