Ibipimo byafashwe kuri uyu wa Mbere, byatumye Kamala yemererwa gusubukura akazi muri White House kuri uyu wa Kabiri.
Kirsten Allen ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Kamala Harris, yavuze ko uwo muyobozi yari amaze iminsi afata imiti yo mu bwoko bwa Paxlovid.
Nubwo basanze nta coronavirus agifite, Kamala azakomeza kwambara neza agapfukamunwa mu gihe ari mu bantu benshi nkuko biteganywa n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima muri Amerika kugeza hashize iminsi icumi.



Ibitekerezo 0