00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rw’indege rwasubitswe kubera umwana wanze kwambara umukandara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 August 2026 saa 08:50
Yasuwe :

Urugendo rw’indege ya sosiyete ya Porter Airlines muri Canada rwasubitswe nyuma y’uko umwana wari uri mu bagenzi yanze kwambara umukandara wo mu ndege, bituma indege idashobora guhaguruka kubera impungenge z’umutekano.

Iyi ndege yagombaga guhaguruka i Victoria yerekeza i Toronto ku wa 6 Kanama 2026. Porter Airlines yatangaje ko ubwo indege yiteguraga guhaguruka, uwo mwana yari ahagaze ku ntebe ye kandi yanga kwambara umukandara.

Abakozi bo mu ndege ndetse n’umubyeyi wari kumwe n’uwo mwana bagerageje kumwumvisha ko agomba kwambara umukandara, ariko biranga.

Porter Airlines yavuze ko indege itashoboraga guhaguruka muri ibyo bihe kuko byari gushyira umwana ndetse n’abandi bagenzi mu kaga. Abakozi bayo bafashe icyemezo cyo gusubiza indege aho abagenzi buririra no gusaba umwana n’umubyeyi wari umuherekeje kuyivamo.

Uku gutinda kwatumye indege itabasha guhaguruka mbere y’uko umuhanda w’indege ufungwa nyuma ya saa sita z’ijoro. Abagenzi bahise bashakirwa indi ndege yo kubajyana ku munsi wakurikiyeho.

Impuguke mu by’umutekano w’abana mu ndege, Lia Tuso, yabwiye BBC ko icyemezo cyafashwe n’abakozi ba Porter Airlines cyari gikwiye kuko cyari kigamije kurinda umutekano w’umwana n’abandi bagenzi.

Yasobanuye ko mu gihe indege ihuye n’imiyaga ikomeye cyangwa ikindi kibazo, cyane cyane mu gihe cyo guhaguruka cyangwa kugwa, umwana utambaye umukandara ashobora guhungabana akaba yakomeretsa abandi bagenzi.

Iki kibazo cyakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza urugero sosiyete z’indege zikwiye kwihanganiramo imiryango igendana n’abana, abandi bakavuga ko ababyeyi bakwiye gukaza amabwiriza ku bana babo mu gihe bari mu ndege.

Urugendo rw'indege ya Porter Airlines rwasubitswe nyuma y'uko mwana yanze kwambara umukandara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages