Ni ku nshuro ya kabiri Amerika igiye gukura ingabo zayo zose muri Iraq. Mu 2011, yari yarazikuyeyo nyuma y’imyaka umunani zari zimazeyo, kuva mu 2003 ubwo Amerika yagabaga igitero kuri Iraq.
Ingabo za Amerika zasubiye muri Iraq mu 2014, ubwo ISIS yari imaze gufata ibice byinshi byo mu Majyaruguru ya Iraq na Syria ndetse ikaba yari yegereye Baghdad. Nubwo Amerika yatangaje ko ISIS yatsinzwe mu buryo bwa gisirikare mu 2019, ingabo zayo zakomeje kuguma muri Iraq mu gukumira ko uwo mutwe wongera kwisuganya.
Gahunda yo gukurayo izo ngabo yumvikanyweho na Guverinoma ya Iraq n’ubutegetsi bwa Joe Biden mu 2024, tariki ya 30 Nzeri 2026 ishyirwaho nk’itariki ya nyuma. Ubutegetsi bwa Donald Trump bwakomeje gushyira mu bikorwa iyo gahunda.
Icyakora, intambara hagati ya Amerika na Iran yahinduye imiterere y’umutekano mu karere. Iran ifitanye umubano ukomeye na Iraq, by’umwihariko binyuze ku miryango y’Aba-Shia, kandi yagiye ifasha imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu. Haracyibazwa niba kuva kw’ingabo za Amerika kutazamura uruhare rwa Iran muri Iraq cyangwa ngo guhe ISIS icyuho cyo kongera kwisuganya.
Mu myaka ya vuba, Amerika yari ifite ingabo zigera ku 2.500 muri Iraq, ariko uyu mwaka zatangiye kugabanywa no gukusanyirizwa cyane mu Majyaruguru y’igihugu, mbere yo gutangira kuva no muri Erbil.
Kuva kwazo kandi kuje nyuma y’uko Amerika ikuye ingabo zayo mu Burasirazuba bwa Syria mu ntangiriro z’uyu mwaka. Mu myaka irenga 20 Amerika imaze igira ibikorwa bya gisirikare muri Iraq, abasirikare bayo bagera ku 4.500 bahasize ubuzima, benshi muri bo hagati ya 2003 na 2011.








Ibitekerezo 0