Aba bombi bazahatana mu cyiciro cya kabiri giteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026. Iki cyiciro cya kabiri cy'amatora cyashyizweho kuko hagati y'aba bakandida bombi ntawabashije kugira hejuru y'amajwi 50%.
Ibyavuye muri aya matora byatunguye benshi kuko mu mezi ashize, nta bushakashatsi na bumwe ku byifuzo by’abatora bwari bwaragaragaje ko Flavio ashobora kuza imbere ya Lula mu cyiciro cya mbere.
Ubushakashatsi bwa nyuma bwamuhaga amajwi ari munsi y’aya Lula nibura ku kinyuranyo cy’amanota ane ku ijana. Hari n’igihe Lula yamurushaga amanota agera kuri 15.
Nubwo amajwi Lula yabonye ajyanye n’ayo ubwo bushakashatsi bwamuhaga, abari batarafata icyemezo cy’uwo bazatora ndetse n’ubwitabire buke bw’abatora byagiriye akamaro Flavio, usanzwe ari umusenateri uhagarariye Rio de Janeiro.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, Flavio yavuze ko “yishimiye cyane” ibyavuye mu matora, agaragaza icyizere cyo kuzatsinda mu cyiciro cya kabiri.
Yashimiye abamutoye kuba baramugiriye “icyizere cyo kuzana impinduka”, avuga ko “Brésil itagishoboye kwihanganira ibiriho”.
Flavio yigaragaza nk’umunyapolitiki udakakaye nka se. Jair Bolsonaro yari yaramuhisemo ngo abe umukandida nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 27 kubera umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Lula ufitanye isano n’amatora yo mu 2022.
Ku rundi ruhande, Lula ugiye kuzuza imyaka 81, arashaka manda ya kane ari na yo avuga ko yaba iya nyuma. Izo manda ntabwo yaziyoboye zikurikirana.
Mu kwiyamamaza, Lula yashimangiye ubusugire bwa Brésil, anasaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, “kutivanga” mu matora y’icyo gihugu.
Nyuma yo kubona ibyavuye mu cyiciro cya mbere, yemeye ko “bitari byitezwe”, ariko agaragaza ko agifite icyizere.
Ati “Umukino ugiye gutangira. Tugeze mu minota y’inyongera, kandi ni ho tugiye kumvisha abaturage ba Brésil impamvu bakwiye kudutora.”
Flavio yakomeje kugira imbaraga muri aya matora nubwo hari hamaze kujya ahagaragara amakuru y’uko akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa no kunyereza amafaranga, bifitanye isano n’inkunga yahawe filime ishimagiza se.
Mu batsindiye kujya muri Sena harimo Michelle Bolsonaro, umugore wa Jair Bolsonaro, ndetse na Carlos Bolsonaro, umuvandimwe wa Flavio.
Abaturage bagera kuri miliyoni 160 ni bo bari bemerewe gutora. Abagera kuri 21% ntibitabiriye, nubwo gutora ari itegeko muri Brésil. Uyu mubare uri hafi y’uw’abatitabiriye amatora yo mu 2022.
Nubwo Trump atigeze atangaza ko ashyigikiye Flavio Bolsonaro, ibikorwa bye byagize uruhare mu byaranze ukwiyamamaza. Kuva mu rubanza rwa Jair Bolsonaro mu 2025, yafatiye Brésil ibihano ndetse anayishyiriraho imisoro ku bicuruzwa byayo byinjira muri Amerika.
Flavio aramutse atsinze, Brésil yaba yiyongereye ku bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo byagiye biyoborwa n’abanyapolitiki bagiye baterwa imbaraga na Trump barimo abo muri Argentine, Colombie na Pérou.
Lula wasubiye ku butegetsi mu 2023, azwiho gahunda z’imibereho myiza zafashije abantu babarirwa muri za miliyoni kuva mu bukene mu myaka ya 2000.
Icyakora, hari abatora binubira izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho n’ubugizi bwa nabi bukomeje kwiyongera. Flavio we yasezeranyije kuburwanya yivuye inyuma no kugabanya amafaranga Leta ikoresha.






Ibitekerezo 0