Ubushinjacyaha bwo muri Arizona bwatangaje ko ku wa 30 Gicurasi, Kiiza Donald Atuhaire yashinjwe icyaha cyo gukubita umukozi wa Leta ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Phoenix Sky Harbor, iminsi ibiri mbere y’uko ashyikirizwa ubutabera.

Abashinjacyaha bavuze ko abakozi babiri bo mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika bari baherekeje Atuhaire mu ndege yavaga i El Paso muri Texas yerekeza i Phoenix, aho yagombaga guhurira n’indi ndege yari kumucyura i Kampala muri Uganda.

Mu gihe bari bahagaze bategereje indi ndege, abashinjacyaha bavuga ko Atuhaire yacitse abamuherekeje maze agatangira kwiruka mu kibuga cy’indege, anasunika abantu bari mu nzira ye.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Atuhaire yaje guhagarara maze ahindukira areba umukozi wa ICE mu buryo bugaragaza ko ashaka kumurwanya.

Buvuga ko ubwo uwo mukozi yashakaga kumufata ngo amubuze guhunga, Atuhaire yamurumye ku rutoki rwo ku kuboko kw’ibumoso, hanyuma akomeza kuruma urutoki rwo ku kuboko kw’iburyo, bituma ruva amaraso. Nyuma y’aho yahise afatwa ajyanwa ahantu hafunze umutekano mu kibuga cy’indege.

Abayobozi ba Amerika bavuze ko umucamanza ushinzwe ibibazo by’abinjira n’abasohoka yari yarafashe icyemezo ko Atuhaire atemerewe kuguma muri Amerika, ndetse ko hari harategetswe ko asubizwa mu gihugu cye ku wa 6 Gicurasi 2025.

Abashinjacyaha ntibatangaje igihe cyangwa uburyo Atuhaire yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyangwa impamvu nyayo yatumye ategekwa kuhava.

Urubanza rwe ruri mu manza zirebana n’abinjira n’abasohoka zatangajwe n’abayobozi ba Leta muri Arizona nyuma y’ibikorwa byo gukurikirana abarenze ku mategeko byakozwe hagati ya tariki 30 Gicurasi na tariki ya 5 Kamena.

Muri icyo gihe, abashinjacyaha bavuze ko abantu 271 bashinjwe ibyaha bitandukanye, barimo 137 bashinjwa kwinjira muri Amerika batabyemerewe ndetse na 113 bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abandi bantu 20 bashinjwe mu manza 16 zivuga ku bikorwa byo gucuruza abantu.

Atuhaire ni we wenyine muri iyo raporo y’ibikorwa byo gukurikirana abantu washinjwe gukubita umukozi wa Leta.

Urubanza rwa Atuhaire rwanditswe kuri nimero 26-MJ-8182 mu rukiko rwa Phoenix. Icyakora, inyandiko y’ikirego irimo gusa ibirego byatanzwe n’abashinjacyaha. Amategeko ateganya ko umuntu afatwa nk’umwere kugeza igihe icyaha agihamijwe n’urukiko.