Joshua Foster w’imyaka 37, ukomoka muri Essex, yari yashyize umwana ku nkomanizo y’idirishya kugira ngo amwereke ahantu bakinira mu mazi, akeka ko rifunze. Urukiko rw’Akarere ka Paphos rwumvise ko umwana yamucitse akagwa.

Ibyo byabereye kuri King Evelthon Beach Hotel and Resort, hoteli y’inyenyeri eshanu i Chlorakas, ku wa 12 Nyakanga, ku munsi wa mbere umuryango wari watangiyeho ibiruhuko. Umwana yahanutse aturutse ku burebure bwa metero 12,1.

Foster yemeye icyaha cyo guteza urupfu binyuze mu burangare, guhubuka cyangwa guteza ibyago. Yakatiwe ku wa Gatanu mu gitondo.

Nyuma y’urubanza yabwiye abanyamakuru ati “Murakoze ku nkunga mwampaye. Ntegereje gusubira mu rugo nkabana n’umugore wanjye n’umukobwa wanjye.”

Umucamanza Froso Christodoulidou yavuze ko ibyabaye ari ikosa ry’akanya gato ryateje urupfu n’agahinda. Umunyamategeko wa Foster, Alexandros Alexandrou, we yavuze ko uru rubanza rutari rukwiriye no kuba rwaragejejwe mu rukiko.

Foster ukora ubugenzuzi bw’imari yari yageze muri Chypre amasaha make mbere y’impanuka, ari kumwe n’umugore we, abana babo babiri n’ababyeyi b’umugore we.

Bakoze ibikorwa bitandukanye birimo koga, nyuma bitegura kujya gufata ifunguro rya nimugoroba. Ahagana saa Kumi n’Ebyiri, Foster, sebukwe n’umuhungu we berekeje kuri ascenseur, ari na ko akina n’uwo mwana.

Begereye ascenseur, umwana yabonye ahantu ho gukinira mu mazi hanze. Foster yakanze buto ya ascenseur, ashyira umwana ku nkomanizo y’idirishya, ahita ahanuka atarabasha kumufata.

Umucamanza yavuze ko idirishya ritagaragaragaho ibimenyetso byari gutuma Foster amenya ko igice cyaryo gifunguye. Yongeyeho ko nta gihamya yerekana ko yari afite umwanya uhagije wo kugenzura uko rimeze mbere y’uko umwana agwa.

Yashimangiye ko nta gihano cyaruta ingaruka Foster ubwe yagizweho no kubura umwana we.

Polisi yamenyeshejwe iby’impanuka ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 40. Umwana yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Paphos, nyuma hemezwa ko yapfuye.

Foster yamaze iminsi umunani afunzwe nyuma y’impanuka, ndetse ahamagara umukobwa we ari muri gereza amusobanurira ibyabaye.

Idirishya umwana yaguyemo ryari rifite ubugari bwa metero 2,85 n’ubuhagarike bwa metero 1,2.

Alexandrou yavuze ko ukwicuza k’umukiliya we kwigaragazaga. Yamwise umubyeyi w’intangarugero, ushyigikiwe n’umuryango we. Yongeyeho ko urubanza rwamuteje uguhangayika bikomeye, bityo ko ari bwo yari atangiye guhangana n’agahinda ko kubura umwana we.

Joshua Foster yaciwe 3000 by'Amayero kubera umwana we wahanutse mu igorofa rya kane rya hoteli agapfa
Joshua Foster yaciwe 3000 by'Amayero kubera umwana we wahanutse mu igorofa rya kane rya hoteli agapfa