Mu minsi ishize nibwo Perezida Trump yasohoye Iteka rikumira WeChat muri Amerika, aho ryabuzaga ko yakongera kugaragara muri Poragaramu ziri muri App Store na Play Store ku buryo umuntu yazimanura akazishyira muri telefoni ye.
Ikibazo cyo guhagarika WeChat cyageze mu rukiko nyuma y’uko bamwe mu bayikoresha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyemeje gutanga ikirego bavuguruza iri teka rya Perezida Trump ryo gufunga uru rubuga.
Uruhande rwa Leta rwagaragazaga ko kuba umucamanza yahagarika iri teka rya Perezida bishobora kurogoya umugambi we w’uburyo bwiza bwo kurwanya ibiteje inkeke k’umutekano wa Amerika.
Nubwo uruhande rwa Leta rwagaragazaga izi mpungenga, umucamanza Laurel Beeler, yavuze ko gukumira uru rubuga binyuranya n’ingingo ya mbere mu itegeko nshinga ry’iki gihugu iteganya ukwishyira ukizana.
Uretse ibi uyu mucamanza yavuze ko kandi nubwo hashobora kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko ikoranabuhanga ryo mu Bushinwa ryaba ikabazo ku mutekano wa Amerika, nta bihari byihariye kandi simusiga bigaragaza ko WeChat yaba ari ikibazo ku mutekano wa Amerika.
Nubwo Perezida Trump akomeje gushinja WeChat gutanga amakuru y’Abanyamerika k’u Bushinwa, Leta y’u Bushinwa n’ubuyobozi bw’uru rubuga barabihakana ndetse baherutse gutangaza ko gukumira WeChat bitari bikwiye.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika WeChat ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe dore ko abagera kuri miliyari 1.2 bayikoresha ku Isi, muri bo miliyoni 19 ni abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!