00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yarashweho drones zirenga 200, abagera muri 40 bahasiga ubuzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 August 2026 saa 07:37
Yasuwe :

Abantu 37 bamaze gupfa mu gihe abandi bagera kuri 400 bakuwe mu byabo nyuma y’igitero cya drones z’u Burusiya cyibasiye ububiko bw’intwaro bw’ingabo za Ukraine hafi y’agace gatuwe n’abaturage mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Kyiv.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, cyateje guturika kw’ibisasu na drones byari bibitse muri ubwo bubiko, bituma n’inyubako zo hafi zangirika zirimo ikigo cyita ku bageze mu zabukuru n’abantu bafite ubumuga, nk’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yabitangaje.

Zelenskyy yavuze ko aho hantu hatagombaga kuba hari ububiko nk’ubwo, avuga ko hatangiye iperereza ku burangare bukabije bw’abashyize ibikoresho biturika hafi y’abaturage.

Iki gitero ni icya kabiri cyibasiye ububiko bw’amasasu hafi ya Kyiv mu mezi ya vuba, kikaba cyongeye guteza uburakari abaturage.

Mu bantu 42 bakomeretse harimo abana bane, ndetse ibikorwa byo gutabara byari bikomeje ku wa Gatandatu ahabereye iki gitero, mu karere ka Bucha.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ingabo zayo zagabye igitero ku bubiko bw’amasasu buri mu mudugudu wa Myla, mu burengerazuba bw’Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv, ahari ibikoresho n’ibice bifasha mu kohereza drones z’ubwoko bwa FP-1/FP-2 zifite ubushobozi bwo kugera kure.

Zelenskyy yavuze ko icyemezo cyo kubika ibikoresho biturika muri uwo mudugudu kitakwihanganirwa na gato, avuga ko hatangijwe imanza zishingiye ku burangare bw’abayobozi.

Zelenskyy yari yavuze mbere ko hari amabwiriza agenga ububiko bw’amasasu, aho atagomba kubikwa hafi y’inzu cyangwa ahandi hatuwe n’abantu, yongeraho ko hazafatwa imyanzuro ikwiye.

Yibukije igitero cyo muri Nyakanga cyagabwe ku bubiko bw’intwaro bw’i Vyshneve, aho cyahitanye abantu icyenda, abandi benshi bagakomereka ndetse n’inzu zirenga 280 akangirika.

Ukraine yarashweho drones zirenga 200, abagera muri 40 bahasiga ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages