00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pix, uburyo bwo kwishyura muri Brésil bwarakaje Trump na Zuckerberg

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 2 August 2025 saa 09:09
Yasuwe :

Muri Brésil, hafi buri muntu wese akoresha Pix, uburyo bwo kwishyura bwihuse, butangwa ku buntu na Banki Nkuru y’iki gihugu. Ubu buryo bukoreshwa na benshi, kuva ku bacuruzi bo mu mihanda yo muri Rio de Janeiro kugeza mu maduka akomeye i São Paulo.

Nta karita, nta mafaranga, aho wagurira hose, iyo ugiye kwishyura ikibazo bakubaza ni "Ufite Pix?". Ibi byatumye Pix isiga kure za Visa, Mastercard, na Apple Pay mu kwishyurana muri Brésil.

Ibi byarakaje abacuruzi b’Abanyamerika n’abategetsi babo. Perezida Donald Trump yatangije iperereza kuri Brésil ayishinja gukora ubucuruzi budakurikije amategeko kubera guha amahirwe Pix.

Brazil yamaze gushyirwaho umusoro wa 50% ku bicuruzwa bijya muri Amerika. Uyu musoro mushya watangiye kubahirizwa guhera ku wa Gatanu taliki 01 kanama 2025.

Leta ya Brésil yasubije igira iti “Pix ni iyacu.”

Pix yatangijwe mu 2020, mu gihe COVID-19 yacaga ibintu ku Isi. Benshi mu bafunguzaga konti bwa mbere bahise bayisamira hejuru, bashaka ko inyuzwaho inkunga ya Leta, kubera ko idasaba ikiguzi cyangwa ikindi kintu.

Pix kandi yafashije abatishoboye cyane. Ubu 93% by’abafite imyaka y’ubukure mu gihugu barayikoresha, mu gihe 62% muri abo bayifata nk’iri ku isonga ugereranyije n’izindi mu guhererekanya amafaranga, kandi hafi miliyoni 160 bamaze kwiyandikisha mu kuyikoresha.

Meta iyobowe na Zuckerberg na yo ntiyishimiye uko WhatsApp Pay yatinze kwemerwa muri Brésil mu gihe Pix yemejwe byihuse. Ubwo yatangiraga gukoresha, byabujije Meta kwigarurira isoko nk’uko yabyifuzaga.

Inzobere mu bukungu, Paul Krugman, yise Pix “ahazaza h’ifaranga”. Yagaragaje ko ubwishyu butwara amasegonda 3 gusa, mu gihe ikarita zitwara igihe kirekire.

Pix ntigira igiciro ku muntu ku giti cye, mu gihe ku bacuruzi bishyura 0,33% ku bwishyu gusa, ugereranyije na 1,13% na 2,34% ku zindi karita.

Ibigo by’imari n’ibindi bifite aho bihuriye na serivisi z’imari bikoresha ubu buryo muri Brazil.

Pix ubu ikoreshwa n'abasaga miliyoni 160
Trump na Zuckerberg, Ntibishimiye iterambere rya Pix, kuko ryabahombeje byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages