Trump yashinje abateguye iki kiganiro, kubogamira ku ruhande rwa Biden, bakanga gushyira ibijyanye n’ububanyi mpuzamahanga mu ngingo zizaganirwaho.
Ku rundi ruhande, Biden n’abantu be nabo bibasiye Trump bamushinja ko icyo agamije ari ukuzakwepa ibibazo ku ngamba ubuyobozi bwe bwafashe mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, Trump yoherereje ibaruwa abashinzwe gutegura ibi biganiro mpaka, abasaba ko ingingo zizaganirwaho zakongera kuvugururwa mbere y’uko umunsi w’ikiganiro nyir’izina ugera.
Ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump, Bill Stepien, yavuze ko impande zombi zari zarumvikanye ko ibijyanye n’ububanyi n’amahanga bizaba ariyo ngingo y’ingenzi mu biganiro bya nyuma bizaba ku wa Kane.
Ingingo zizaganirwaho zatangajwe n’Umunyamakuru wa NBC News, Kristen Welker, mu cyumweru gishize ari nawe uzaba uyoboye ibiganiro, aho yavuze ko zirimo imiryango y’abanyamerika, ibibazo by’amoko muri Amerika, imihindagurikire y’ikiree, umutekano w’igihugu n’imiyoborere.
Trump yashinje Welker kubogamira ku ruhande rwa Biden. Ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump yatangaje ko Biden ashaka gukwepa ibibazo ku butumwa bwa email bwoherejwe n’umuhungu we n’ibindi byo gushyira inyungu ze imbere.
Ku rundi ruhande, abakuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Biden batangaje ko hari hashize amezi menshi impande zombi zemeranyije ko uyobora ibiganiro mpaka ariwe uzategura ingingo zo kuganiraho.
Bavuze ko uruhande rwa Trump ruri kubeshya ahubwo uyu mugabo afite ubwoba bwo guhatwa ibibazo byinshi ku bijyanye n’imyitwarire ye mibi mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!