Amateka yanditswe ku Isi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu aho ubutumwa bw’icyogajuru Artemis 2 bwari bugeze ku musozo. Ni bwo bwa mbere mu myaka irenga 50, umuntu yari ageze hafi y’ukwezi.
Icyogajuru cyari gitwaye abahanga bari bagiye muri ubu butumwa cyasandariye mu nyanja ya Pacifique hafi ya California Saa 5:07 z’umugoroba ku isaha yo muri Amerika, hari ahagana Saa munani z’ijoro i Kigali.
Itsinda ryagombaga guhita ritabara aba bahanga ryari hafi, ryihutira kubakura aho. Abari bari muri icyo cyogajuru ni Reid Wiseman, Victor Glover na Christina Koch, hamwe n’Umunya-Canada Jeremy Hansen.
Iminota mike mbere yo kongera kwinjira mu kirere cy’Isi bagaruka, Wiseman yavuze ko babonye ukwezi ariko ko kwasaga nk’aho kwagabanutse ugereranyije n’uko kwanganaga ejo hashize.
Ubutumwa bwa Artemis 2 bwatumye benshi bongera kugira icyizere ko bishoboka ko mu gihe kiri imbere hazoherezwa abantu ku kwezi bakahakandagira.
Abahanga mu by’isanzure bagiye gukora igenzura, barebe amakuru yavuye muri ubu butumwa, ikoranabuhanga ryakoreshejwe, uko ryavugururwa n’ibindi.
Orion's main parachute has deployed. The spacecraft has a system of 11 chutes that will slow it down from around 300 mph to 20 mph for splashdown.
The crew module on Orion has separated from its service module. After traveling around the Moon, seeing its far side, and experiencing a solar eclipse, the Artemis II astronauts are on the last leg of their trip home. pic.twitter.com/j9u5j1Noi9
Ibitekerezo 0