{U Rwanda rwasimbuwe mu Kanama gashinzwe umutekano ka Loni na Angola ku wa 31 Ukuboza 2014, rwari rukamazemo imyaka ibiri ruhagarariwe na Amb. GAsana Eugene yungirijwe na Olivier Nduhungirehe.}

Angola, Venezuela, Espagne, Malaysia, na New Zealand bisimbuye u Rwanda, Australia, Argentina, Luxembourg na Koreya y’Epfo byari bikamazemo imyaka ibiri; nabyo bizakamaramo indi ibiri bisimburwa ku ya 31 Ukuboza 2016.

Uwari uhagarariye u Rwanda muri ako Kanama wungirije, Olivier Nduhungirehe yavuze ko umwanya u Rwanda rwari rufite muri UNSC wafashije igihugu gusobanukirwa kurushaho n’amakimbirane ndetse n’intambara birangwa mu turere dutandukanye two ku isi.

Ati”Byadufashije kandi kumva icyo ibihugu bihoraho muri UNSC (P-5) bitekereza kuri ayo makimbirane, kuko twagendaga tubyegera kugirango turebe uko Akanama gafata imyanzuro ifitiye inyungu buri wese.”

Yavuze ko n’ubwo u Rwanda ruvuye muri UNSC, imyaka ibiri rwahamaze izarufasha guteza imbere umubano n’ibihugu bitandukanye byo ku isi, cyane cyane bitanu bihora muri ako Kanama.

U Rwanda rwinjiye muri Loni ku ya 18 Nzeri 1962, rujya mu Kanama k’Umutekano bwa mbere hagati y’1994 na 1995 .

Hagati ya Mata na Nyakanga 1994 guverinoma y’Abatabazi yakoraga Jenoside ni yo yari ihagarariye u Rwanda mu Kanama k’Umutekano.

Muri 2013 u Rwanda rwongeye gutorerwa gusubira mu Kanama k’Umutekano ruhagarariwe na Amb. Gasana Eugene, manda yarwo muri ako kanama izarangira ku ya 31 Ukuboza rusiburwe n’ikindi gihugu kizamenyekana ku ya 16 Ukwakira.