Iri fungwa ridasanzwe ryatewe n’uko umukozi w’inzobere mu gukoresha imigozi ahanutse muri iyi nyubako agapfa ubwo yari ari mu kazi.

Iyi minisiteri yatangaje ko Andrea Moretti w’imyaka 22 yari ku gice cyo hejuru cya Colosseum ubwo yahanukaga ahantu hareshya na metero 10.

Uyu muhanga mu kuzamukira ku migozi yari ari gushyiraho uburyo bwo gucana amatara buzajya bukoreshwa muri iyi nyubako isurwa cyane na ba mukerarugendo.

Minisitiri w’Umuco w’u Butaliyani, Alessandro Giuli ati “Ni impanuka ibabaje kandi yadushenguye.”

Yahumurije abo mu muryango wa Moretti, avuga ko ari urupfu rubabaje cyane rw’umuntu ukiri muto wari uri kuzuza inshingano ze.

Buri munsi, abakerarugendo babarirwa mu bihumbi basura, Colosseum, inyubako y’amateka yubatswe hagati y’umwaka wa 70 na 72 nyuma y’ivuka rya Yezu Kristu ikaba yarakorerwagamo ibikorwa by’imikino y’abarwanyi bazwi nka ‘gladiators.’

Ni abarwanyi babaga baratojwe neza bakarwanisha inkota n’ingabo, bakabikorera mu nzu z’imyidagaduro nka Colosseum y’i Roma mu Butaliyani.

Gufunga Colosseum byabaye nyuma y’uko itsinda rya mbere ry’abasura risohotse muri iyo nyubako, nk’uko Minisiteri y’Umuco yabitangaje.

Iti “Iki cyemezo cyafashwe mu ijoro, cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’uko itsinda rya mbere ry’abasura [aha hantu babarirwa mu] bihumbi batari bazi ibyabaye, bari bamaze gusura aha hantu.”

Yongeyeho iti “Gufunga imiryango ako kanya byari gutuma abantu benshi bateranira hanze y’iyi nyubako, bikaba byashoboraga gushyira mu kaga umutekano n’ituze rusange.”

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, na we yagize icyo avuga kuri iki kibazo, ati “Gupfa ufite imyaka 22 ni ibintu bibabaje, cyane cyane iyo bibereye mu kazi. Mu izina rya Andrea, tuzakomeza gutanga umusanzu wacu twiyemeje kandi dukore ibishoboka byose kugira ngo ibyago nk’ibi bitazongera kubaho ukundi.”

Colosseum isanzwe ifunga amasaha make gusa mu bihe bidasanzwe, cyane cyane iyo yasuwe n’abayobozi bakomeye. Nko mu 2014 ubwo uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yahasuraga yarafunzwe.

Ubusanzwe Colosseum ifungwa iminsi ibiri gusa abaturage ntibabashe kujyayo. Iyo ni ku wa 25 Ukuboza no ku wa 1 Mutarama. Mu 2020 na bwo yafunzwe iminsi myinshi hirindwa Covi-19 yari iri gusya itanzitse muri iki gihugu.

U Butaliyani: Inzu ndangamurage ya Colosseum yafunzwe, ibintu bidakunze kubaho
U Butaliyani: Inzu ndangamurage ya Colosseum yafunzwe, ibintu bidakunze kubaho