Ibiro bya Perezida Putin, Kremlin, byatangaje ko mu biganiro yagiranye n’intumwa ya Amerika, Steve Witkoff, umukuru w’igihugu cy’u Burusiya yemeye gusubukura ibiganiro na Ukraine.
Umuvugizi wa Perezidanse y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yagize ati “mu biganiro byamuhuje n’intumwa ya Trump, Perezida Putin yashimangiye ko uruhande rw’u Burusiya rwiteguye gusubukura ibiganiro n’u Burusiya nta yandi mananiza abayeho.”
U Burusiya butangaje ibi mu gihe Perezida Trump na Zelensky baguriye i Vatican ku wa 26 Mata 2025 ndetse ibiganiro bagiranye bigenda neza.
Trump yikomye Putin avuga ko ashobora kuba adashaka ko intambara ihagarara kuko yemeye ko hagabwa ibitero muri Kyiv.
Amerika yavuze ko ishobora gufatira u Burusiya ibihano byaba iby’ubukungu n’ibindi byo mu bundi buryo byatuma bureka gukomeza gushoza intambara muri Ukraine.






Ibitekerezo 0