Komisiyo y’Amatora yatangaje ko uburyo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga, i Moscow bwagabweho igitero gikomeye mu ijoro, ariko ko cyaburijwemo kandi ibikorwa by’amatora bigakomeza.
Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ikoranabuhanga na cyo cyatangaje ko habaye igerageza ryo guhungabanya imirongo y’itumanaho ariko serivisi zigasubizwa mu buryo.
Perezida Vladimir Putin yari yabanje gushinja Ukraine kugerageza kwivanga muri aya matora, ariko ntiyatanze ibimenyetso bishyigikira icyo kirego.
Aya ni amatora ya mbere y’Abadepite abaye kuva u Burusiya bwagaba igitero simusiga kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. Ishyaka United Russia rishyigikiye Putin riracyitezweho gukomeza kugira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.






Ibitekerezo 0