Ku wa 11 Kanama nibwo u Burusiya bwatangaje ko bwavumbuye urukingo rwa Coronavirus, ndetse buvuga ko ku ikubitiro rugiye guhabwa abaganga n’abarimu mbere y’uko rugera ku baturage bose.
Uru rukingo rwiswe Sputnik-V rwakuruye impaka ku Isi, ibihugu byinshi birarwamagana ndetse n’imiryango yita ku buzima ivuga ko rutangiye gukoreshwa rutarakorerwa igenzura ryemewe ku buryo ubuziranenge bwarwo buba bwizewe koko 100%.
Rwakozwe n’Ikigo cy’Abarusiya cyitwa Gamaleya, ruhabwa izina rya Sputnik-V rishushanya ugutungurana na none Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zakoze mu 1957 ubwo zoherezaga icyogajuru cya mbere mu isanzure.
Amasezerano y’u Burusiya na Misiri agena ko ikigo gikora ibijyanye n’imiti cya Pharco aricyo kizahabwa uru rukingo aho ku ikubitiro 25% by’abaturage b’iki gihugu cyo mu Barabu aribo bazakingirwa.
Biteganyijwe ko u Burusiya buzaha Misiri inkingo zingana na “dose” miliyoni 25. U Burusiya bwaherekaga gutangaza ko buzaha Mexique “dose” miliyoni 32 z’uru rukingo, Brésil yo ihabwe milyoni 50, mu gihe u Buhinde, Uzbekistan na Nepal bizahabwa miliyoni 100.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!