00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yashyizeho umusoro wa 100% kuri ‘drones’ zinjizwa muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 August 2026 saa 12:45
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyizeho imisoro mishya ku ndege zitagira abapilote, drones, n’ibyuma byazo byinjizwa muri icyo gihugu, aho zimwe zizajya zisora 100%.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kane, Trump avuga ko kigamije kurinda umutekano w’igihugu no kugabanya uburyo Amerika ikomeza kwishingikiriza kuri drones n’ibyuma byazo bituruka mu mahanga. Iyo misoro izatangira gukurikizwa nyuma y’iminsi 21.

Nk’uko byatangajwe na White House, drones zimwe zifite ingano cyangwa ubushobozi bwihariye zifatwa nk’izifite akamaro gakomeye ku mutekano w’igihugu zizajya zisora 100%, mu gihe izindi nto zizajya zisora 25%.

Drones n’ibyuma byazo bituruka mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Buyapani, Liechtenstein, Koreya y’Epfo, u Busuwisi na Taiwan bizajya bisora 15%, mu gihe ibituruka mu Bwongereza bizajya bisora 10%.

Trump yavuze ko Minisitiri w’Ubucuruzi wa Amerika, Howard Lutnick, yakoze isesengura ku ngaruka z’indege zitagira abapilote n’ibyuma byazo byinjizwa mu gihugu, agaragaza ko Amerika imaze igihe yishingikiriza cyane ku bicuruzwa byo hanze.

Ati “Minisitiri yasanze drones zituruka mu mahanga zifite igice kinini cy’isoko kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishingira cyane ku masoko yo hanze ku bijyanye na drones n’ibice byazo.”

Trump yavuze kandi ko drones n’ibyuma byazo bituruka ku bigo bimwe byo mu mahanga bishobora guteza impungenge ku mutekano, mu gihe inganda zo muri Amerika zitaragira ubushobozi buhagije bwo gukora ibikoresho byose igihugu gikeneye muri uru rwego.

Imisoro ku ndege zitagira abapilote izatangira gukurikizwa nyuma y’iminsi 21, mu gihe ku bice bimwe bitafatwa nk’iby’ingenzi cyane ku mutekano izatangira gukurikizwa nyuma y’iminsi 180 uhereye igihe iri tangazo ryashyiriweho umukono.

Trump yashyizeho umusoro wa 100% kuri 'drones' zinjizwa muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages