Uyu muyoboro wa Trump Mobile ufite ipaki yiswe “The 47 Plan”, aho ku madolari ya Amerika 47,45 ku kwezi, umuntu azajya abasha guhamagara, kohereza ubutumwa no gukoresha internet mu gihe cy’ukwezi. Ibyo kandi bizajyana no kubona ubufasha mu gihe uri mu muhanda no kubona serivisi z’ubuzima amasaha 24/7.
Bivugwa ko uyu muyoboro uzaba ufite ubushobozi bungana n’ubw’izindi sosiyete eshatu zikomeye z’itumanaho muri Amerika, nka Mint Mobile, Metro, US Mobile na MVNOs, ukaba ushobora no gukoreshwa muri telefoni zisanzwe. Ariko kandi, ushobora no kugura telefoni nshya ya Trump, yiswe T1 Phone, ku giciro cya $499.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Trump Mobile, iyo telefoni ya “Smartphone ifite ishusho inogeye ijisho ya zahabu, yatekerejweho neza kugira ngo ikore neza kandi ikaba ikorerwa muri Amerika ku buryo butunganye kandi bufasha buri wese kwisanzura.”
Amakuru ku bijyanye n’imikorere ya T1 Phone aracyari macye. Ifoto iri ku rubuga rwayo isa n’iyahinduwe (Photoshopped), yerekana telefoni ya zahabu ifite ikirango cya “T1” n’ibendera rya Amerika inyuma. Camera ziri inyuma (triple camera) zisa nk’iza telefoni za iPhone Pro za vuba.
Hari amakosa menshi yagaragaye ku rupapuro rwayo rw’ibiranga ibiyigize, nk’aho bavuga “processor” ariko ntibayigaragaze, RAM bakayita ububiko, ndetse bakavuga ko ifite Camera ya “5000mAh”, kandi byari bikwiye kuba bateri.
Bivugwa ko izaba ifite RAM ya 12GB, ububiko bwagutse bwa 256GB, kandi ikoresha Android 15. Izaba ifite ikirahuri cya inch 6.78 cya OLED gifite ‘refresh rate’ ya 120Hz, bateri ya 5000mAh, ndetse n’ahajya ecouteur (3.5mm headphone jack).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!