Uru ruganda rukora imodoka nyinshi ku Isi rwagaragaje ko ibyinjira byagabanyutse kugeza ku kigero cya 50% mu mezi atatu ya mbere y’umwaka.
Rwabitangaje ku wa 8 Gicurasi 2026 rushimangira ko umwaka uzarangira inyungu igabanyutseho ⅕.
Rwatangaje ko ibizagenda mu kuziba ibyuho by’ingaruka z’intambara biri kuruta imodoka zikoresha amashanyarazi ruri kugurisha.
Miliyari 670$ z’Ama-Yeni Toyota izakoresha ni ay’ibikoresho byahenze, gutinda kohereza ibicuruzwa yatumwe no kugabanyuka kw’ibyo rucuruza nk’uko umubaruramari wa Toyota Takanori Azuma yabivuze.
Ati “Ingaruka z’intambara ya Iran ziri kugaragara mu bintu byose kuva ku giciro cya lisansi, ikiguzi cy’ubwikorezi, ikiguzi cy’amarangi n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu nganda ziteranyirizwamo imodoka.”
Toyota ivuga ko imodoka za ‘hybrid’ imaze kugurisha zishobora kuzagera kuri miliyoni eshanu, bizaba bibaye ubwa mbere muri uyu mwaka. Ni ibigaragaza uburyo abantu bari kwimukira ku modoka zikoresha lisansi nke. Icyakora uru ruganda rugaragaza ko ibi bidahagije ngo hazibwe icyuho cy’ibiciro biri kuzamuka.
Ibyo Toyota yinjije bivuye mu bikorwa byayo mu mezi atatu kugeza ku wa 31 Werurwe 2026 bingana na miliyari 569,4 z’Ama-Yen (arenga miliyari 3,6$) avuye kuri miliyari 1100 z’Ama-Yen (arenga miliyari 7$) yari yinjije mu mezi nk’ayo ya 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!