Ibi byaha Snowden ashinjwa ngo yabikoze mu 2013 ubwo yakoraga mu nzego z’ubutasi za Amerika zirimo CIA na National Security Agency. Ibirego byaje kwiyongera mu mwaka ushize ubwo yashyiraga hanze igitabo yise "Permanent Record" atabiherewe uburenganzira n’izi nzego, nk’uko byateganywaga n’amasezerano bagiranye akiri umukozi wazo.
Ngo ayo masezerano yavugaga ko igihe Snowden yagira ikintu ashaka gutangaza kirebana n’amakuru y’iperereza, agomba gushyikiriza izo nzego inyandiko ze ngo zirebe niba amakuru azikubiyemo ntacyo atwaye. Nyamara uyu mugabo byarangiye asohoye iki gitabo, abikora atabanje kugaragaza inyandiko ze ngo ahabwe uburenganzira bwanditse, nk’uko amasezerano abiteganya.
Ibi nibyo byatumye umucamanza afata umwanzuro wifuzwaga n’Ubushinjacyaha wo gufatira amafaranga yose uyu mugabo yakuye mu kugurisha iki gitabo yasohoye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’andi yagiye akura mu mbwirwaruhame zitandukanye.
CNN ivuga ko uyu mugabo na we yemeranya n’uyu mwanzuro wo kuzahara aya mafaranga akajya mu isanduku ya leta.
Snowden ubu uba mu Burusiya, bivugwa ko yinjije agera kuri miliyoni 4.2$ avuye muri iki gitabo yagurishije ndetse n’andi agera kuri 1.03$ yagiye akura mu mbwirwaruhame zitandukanye yavuze.
Gufatira amafaranga y’abakurikiranyweho icyaha cyo kumena amabanga y’igihugu bisa nk’aho ari uburyo bushyashya Amerika yazanye bwo kubahana, kuko na John Bolton wahoze ari umujyanama wa Perezida Trump mu bijyanye n’umutekano w’igihugu na we akaza kwandika igitabo kivuga nabi uyu muyobozi, urukiko ruherutse gutangaza ko rushobora gufatira amafaranga yavuye mu igurishwa ryacyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!