Kuva intambara yo muri Iran itangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, Trump yikomye kenshi ibihugu bigize OTAN avuga ko aho yari akeneye ubutabazi bwabyo mu bya gisirikare atabibonye bityo ko n’ikindi gihe bizaba bikenewe bitazitaba.

Hari aho yumvikanye avuga ko Greenland ari ikirwa kigizwe n’urubura gusa.

Ati “Ibuka Greenland, kiriya kirwa kiyobowe nabi, kariya gace k’urubura.”

Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Jens-Frederik Nielsen yateye utwatsi iyi mvugo ya Trump, avuga ko ariki ikirwa gituwe n’abarenga ibihumbi 57.

Ati “Ntabwo turi akamanyu k’urubura. Turi abaturage ibihumbi 57 bafite ishema bakora buri munsi nk’ahandi hose ku Isi kandi bubaha abafatanyabikorwa babo.”

Nelsen yabwiye Reuters ko ari ngombwa kubahiriza amategeko na gahunda zashyizweho nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi zirimo no kubaha ubusugire bw’ibihugu n’imipaka yabyo kimwe no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Ati “Ibyo bintu ubu birasumbirijwe, kandi ntekereza ko ibihugu byose dufatanya bikwiye guhagurukira rimwe bigaharanira ko bikurikizwa. Nizera ko bizaba.”

Ibihugu by’i Burayi na Amerika mu mpera za 2025 byagiranye ibibazo kubera kutumvikana ku hazaza ha Greenland. Amerika yifuza kuyomeka ku butaka bwayo mu gihe u Burayi bushyigikiye ko ikomeza kuba ikirwa cyigenga ariko gifitweho ububasha na Denmark.

Muri Mutarama 2026 Trump yashatse kohereza ingabo muri Greenland ngo ziyigarurire ku mbaraga. Ibihugu nk’u Budage, u Bufaransa, u Bwongereza n’ibindi byavuze ko bishobora kohereza abasirikare bake bo kurinda umutekano kuri iki kirwa.

Trump yafashe icyemezo cyo kutohereza ingabo muri Greenland muri Mutarama 2026 nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte.

Greenland, Amerika na Denmark biracyari mu biganiro bigamije kugena ahazaza h’iki kirwa. Amerika ivuga ko ishaka kugikoresha mu gukumira ibibazo by’umutekano muke yaterwa n’u Burusiya cyangwa u Bushinwa mu nyanja ya Arctic kandi ko Denmark itabasha gucunga uwo mutekano.

Ubutegetsi bwa Greenland bwasubije Trump ko iki kirwa atari agasate k'urubura ahubwo gituwe n'abarenga ibihumbi 57
Ubutegetsi bwa Greenland bwasubije Trump ko iki kirwa atari agasate k'urubura ahubwo gituwe n'abarenga ibihumbi 57