Putin yavuze ko ibitero bya Ukraine ku bikorwa by’ingufu by’u Burusiya byagize ingaruka ku musaruro wa mazutu, ariko avuga ko byangije gusa igice gito cy’ubushobozi bw’igihugu cye.

Ati “U Burusiya bufite mazutu ihagije, ariko ntizagera ku masoko mpuzamahanga kubera ibihano n’ubwirinzi byashyizweho ku bicuruzwa byacu bya peteroli n’ibiyikomokaho.”

U Burusiya kandi bwongereye igihe itegeko ribuza kohereza mazutu mu mahanga rizamara, aho rizageza mu mpera z’Ukwakira.

Mbere y’aha Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yavuze ko ibitero bya Ukraine ku bikorwa by’ingufu by’u Burusiya byagize uruhare mu kubura kwa mazutu ku isoko mpuzamahanga no kuzamuka kw’ibiciro.

Putin yavuze ko icyemezo cy’u Burusiya ari igisubizo ku byo yise ibikorwa by’ibihano byashyizweho n’ibihugu bimwe by’Isi ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya.

Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya byafatiwe ibihano bitandukanye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, bigamije kugabanya amafaranga Moscou ibona avuye mu byoherezwa mu mahanga.

Ibi byagize ingaruka ku buryo ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya bigera ku masoko amwe n’amwe.