Amakuru yatangajwe na CBS News avuga ko abantu barenga 12 b’Abanyamerika bari bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko muri Venezuela mu gihe Maduro yari ku butegetsi, bashobora kuba ari bo shingiro ry’ibyo birego bishya. Hari kandi abandi bantu bashobora na bo gukurikiranwa ku ruhare bakekwaho muri ibyo bikorwa.

Umwe mu bantu bazi neza iby’uru rubanza yavuze ko ibyo birego bishobora gutangazwa guhera kuri uyu wa Kane.

Umwunganizi wa Maduro, Barry Pollack, yabwiye CBS News ko kugeza ubu atigeze amenyeshwa ko hari ibindi birego bishya bishobora kongerwa ku byo umukiliya we asanzwe akurikiranweho.

Cilia Flores biteganyijwe ko yitaba urukiko rw’igihugu muri Southern District of New York kuri uyu wa Kane mu iburanisha rijyanye n’ingwate, mu gihe urubanza nyirizina rwateganyijwe by’agateganyo muri Kamena 2027.

Maduro na Flores basanzwe bararezwe n’inteko y’abacamanza mu ntangiriro z’uyu mwaka, ku birego bijyanye n’umugambi wo kwinjiza muri Amerika “toni ibihumbi” za cocaine no gukoresha inyungu ziyivuyemo mu kwikungahaza, gukiza imiryango yabo ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba Venezuela.

Aba bombi batawe muri yombi n’ingabo za Amerika mu gikorwa cyabaye nijoro, bajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

Abashinjacyaha bavuga ko Maduro yari ku isonga ry’ibikorwa bya ruswa kandi ko we n’abo bakoranaga bakoranye n’abacuruza ibiyobyabwenge n’imitwe ishinjwa iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge, mu mugambi wo kwinjiza ibiyobyabwenge byinshi muri Amerika.

Kugeza ubu, Maduro akurikiranyweho ibyaha bine birimo umugambi wo gukora iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge, umugambi wo kwinjiza cocaine muri Amerika, gutunga imbunda ziremereye n’ibindi bikoresho byangiza, ndetse no gucura umugambi wo gutunga ibyo bikoresho.

Urubanza rwe ruri kuburanishwa muri Southern District of New York, aho Maduro n’abandi bantu 14 bari bararezwe bwa mbere muri Werurwe 2020, mu gihe cya manda ya mbere ya Perezida Donald Trump.

Maduro n’umugore we basabye umucamanza Alvin K. Hellerstein gutesha agaciro ibirego bijyanye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, bavuga ko badakwiye kuburanishwa kuko bari abayobozi b’igihugu. Uwo mucamanza ntaratangira kumva impaka kuri icyo cyifuzo.

Mu byaha Maduro aregwa hashobora kwiyongeraho kwica urubozo Abanyamerika
Mu byaha Maduro aregwa hashobora kwiyongeraho kwica urubozo Abanyamerika