Muri ayo masezerano, iyi sosiyete yemeye gushyiraho ingamba nyinshi zo kurinda abana, ariko Meta yasabye ko izindi mbuga nka TikTok na YouTube na zo zashyiraho uburyo nka bwo bwo kurinda abana. Volker Türk yavuze ko za guverinoma zigomba gufata ingamba aho gutegereza ko inkiko cyangwa ibigo by’ikoranabuhanga ari byo bibanza kugira icyo bikora.
Yagize ati “abana ntibakagombye gutegereza ko habaho imanza kugira ngo babashe kuba bafite umutekano kuri internet.”
Muri Gicurasi, hatanzwe ingingo 10 zigamije kugenzura imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga. Muri izo ngamba harimo kurinda amakuru bwite y’abazikoresha, guteza imbere imiterere y’imbuga zitekanye, no gushyiraho uburyo bwiza bwo kugenzura imyaka y’abazikoresha kugira ngo abana batagerwaho n’ibintu bishobora kubagiraho ingaruka.
Icyakora urwo rwego ntirushyigikira igitekerezo cyo guhagarika burundu imbuga nkoranyambaga ku bana, ahubwo rusaba ko habaho uburyo bwiza bwo kuzigenzura no kuzikoresha mu buryo butekanye.
Nyuma y’amasezerano, umushinjacyaha mukuru wa California, Rob Bonta, wavuze ko yari ahagarariye imwe muri Leta zari mu rubanza rwa Meta, yavuze ko ashaka ko TikTok ikora impinduka zisa n’iza Meta.
Meta yemeye kwishyura amafaranga agera kuri miliyari 18 z’Amadolari ya Amerika mu gukemura ibirego byari byatanzwe na Leta 48 zo muri Amerika, Intara ya Columbia ndetse n’uduce dutatu tugengwa na Amerika. Aya mafaranga azishyurwa mu gihe cy’imyaka 10.
Muri ayo masezerano, amafaranga angana na miliyari 5,3 z’Amadolari azaterwa n’uko YouTube na TikTok na byo bizashyira mu bikorwa ingamba zirimo kugabanya igihe cyo gukoresha imbuga buri munsi, uburyo bwo kuzikoresha nijoro, ndetse no kugenzura imyaka y’abazikoresha. Meta ariko ntiyemeye ko hari amakosa yakoze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!