Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’imyaka irindwi Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwa Koreya y’Epfo rufashe umwanzuro uvuga ko itegeko ryahagaritse hafi ibikorwa byose byo gukuramo inda rinyuranyije n’Itegeko Nshinga. Nubwo gukuramo inda byakuwe mu byaha, Inteko Ishinga Amategeko ntiratora itegeko rishya rigenga iki gikorwa.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae-myung, yavuze ko iki cyemezo kigamije gukemura ikibazo cy’abagore batabonaga serivisi zizewe kandi zemewe n’amategeko.

Ati “Muri icyo gihe, abagore ntibashoboraga kubona imiti itekanye yo gukuramo inda kandi bagahitamo kuyishakira hanze y’igihugu cyangwa kuyibona mu buryo butemewe, bikabashyira mu kaga.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango, Won Min-kyung, yavuze ko umugore utwite utarengeje ibyumweru icyenda ashobora kuzajya ahabwa uwo muti abanje kwandikirwa na muganga, kandi ugatangirwa mu bitaro cyangwa ku mavuriro yemewe. Igerageza rya mbere riteganyijwe gutangira mu ntangiriro za 2027, rikazamara nibura imyaka ibiri hagamijwe gukurikirana umutekano wawo n’ingaruka ushobora kugira.

Won yavuze ko iyi gahunda izafasha mu gushyiraho politiki irushijeho kwita ku buzima bw’abagore, harimo ibijyanye no gutwita, kubyara no kuboneza urubyaro.

Minisitiri w’Intebe Han Seong-sook yavuze ko guverinoma yumva impungenge z’abatavuga rumwe n’iyi gahunda, ariko ko intego yayo ari kurinda ubuzima bw’abaturage aho gushishikariza gukuramo inda.

Imiti ivugwa ni ihuriro rya mifepristone na misoprostol, ikoreshwa mu bihugu byinshi ku Isi mu gukuramo inda hakurikijwe amabwiriza y’ubuzima.

Koreya y'Epfo igiye kwemera imiyo ikuramo inda
Koreya y'Epfo igiye kwemera imiyo ikuramo inda