Ni icyemezo gifashwe nk’imwe mu nzira zikomeje zo kuzahura umubano hagati y’ibyo bihugu byombi kuva mu mpera za 2024.

Icyo cyemezo kigiye gufatwa mu gihe u Buhinde buri kugerageza kongera kuzahura umubano w’ubucuruzi n’u Bushinwa, nyuma y’uko ubushyamirane busanzwe ku mipaka y’ibihugu byombi bwagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize.

Izo ngamba zashyizweho mu 2020, nyuma y’imirwano yahitanye abasirikare ku mpande zombi ku mupaka uhuza u Buhinde n’u Bushinwa.

Zasabaga amasosiyete y’Abashinwa mbere ko guhatanira amasoko ya Leta mu Buhinde, kwiyandikisha muri Leta no kubona ibyemezo mu bya politiki n’umutekano ariko birimo amamananiza.

Ibyo byatumye amasosiyete menshi y’Abashinwa adashobora guhatana ku masoko ya Leta afite agaciro kari hagati ya miliyari 700 na 750$.

Minisiteri y’Imari y’u Buhinde iri kwiga uburyo bwo koroshya ibisabwa ku kwiyandikisha, bityo ayo masosiyete y’Abashinwa akazongera guhatanira amasoko ya Leta.

Umuyobozi utifuje ko amazina ye ajya hanze yabwiye Reuters ati “Abayobozi bari kureba uburyo bakuraho ibisabwa ku kwiyandikisha ku bahatanira amasoko ya Leta baturutse mu bihugu duhana imbibi.”

Izo nzitizi zashyizweho ku Bushinwa zateje ingaruka zikomeye ku mishinga ya Leta, aho hari iyatindaga cyangwa igahagarara kubera ibura ry’ibikoresho.

Urugero ni uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa CRRC (China Railway Rolling Stock Corporation) rukora ibikoresho bitandukanye rwambuwe isoko ryo gukora gari ya moshi rifite agaciro ka miliyoni 216$, bituma uwo mushinga utinda cyane.

Ibi byatumye abayobozi mu Buhinde basaba ko hafatwa ingamba nshya zo koroshya ayo mabwiriza ajyanye n’amasosiyete y’Abashinwa.

Umwaka ushize Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yasuye u Bushinwa bwa mbere mu myaka irindwi yari ishize, aho bemeranyije kongera kunoza umubano mu by’ubucuruzi ndetse n’ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi zarasubukuwe.

Perezida w'u Bushi nwa asuhuzanya na Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi
Perezida w'u Bushi nwa asuhuzanya na Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi