Kuri uyu wa 17 Kamena 2025, Katz yavuze ko ingabo zirwanira mu kirere zigaba ibitero bikomeye “ahakorerwa intwaro z’ubumara n’ahakorera ubutegetsi”.
Uruganda rwa Uranium rwa Fordow ruri munsi y’ubutaka bivugwa ko rudashobora gusenywa n’intwaro za Israel, keretse hifashishijwe ibikoresho bya gisirikare bya Amerika.
Iran yavuze icyatuma ijya mu biganiro
Al Jazeera yatangaje ko bamwe mu bashinzwe umutekano muri Iran batangaje ko bashobora kwemera inzira y’ibiganiro mu gihe Israel yahagarika kurenga umurongo utukura.
Inzego z’umutekano za Iran zatangaje ko ibitero bya Israel bitageze ku ntego zabyo neza, ndetse mu gihe Amerika yakwinjira muri iyi ntambara byatuma akarere kose kisanga mu ntambara.
Gusa Alon Pinkas wabaye umudipolomate wa Israel, uyu munsi akaba ari umusesenguzi, yavuze ko kugira ngo Israel igere ku ntego zayo ari uko yasenya ahakorerwa intwaro za nucléaire hazwi nka Fordow.
Yahamije ko kugira ngo Israel ibashe gusenya ibikorwaremezo bya Iran ikoresha ikora intwaro za kirimbuzi na za missiles byasaba ubushobozi bw’igisirikare cya Amerika.
Israel yavuze impamvu eshatu zatumye igaba ibitero kuri Iran
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko urugamba Israel iri kurwana rugamije “guhagarika umugambi wo gukora intwaro za kirimbuzi, gusenya ubushobozi bwo gukora ibisasu bya missile no guhagarika iterabwoba.”
Yanavuze ko “Tuzakora ibishoboka byose ngo tugere kuri izi ntego kandi turi gufatanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Abaturage bamwe muri Iraq bigabije imihanda y’umurwa Mukuru Bagdad bamagana ibitero bya Israel.

Banki ikomeye muri Iran yagabweho igitero
Imwe muri banki za Leta muri Iran yagabweho igitero cy’ikoranabuhanga byatumye serivisi z’ikoranabuhanga zihagarara.
Itsinda ry’aba-hackers bafitanye isano na Israel ryatangaje ko ari ryo ryagize uruhare muri iki gitero cyagize ingaruka ku makuru y’iyi banki.
Abaganga bavanywe mu kiruhuko igitaraganya
Minisitiri w’Ubuzima Wungirije wa Iran, Seyed Sajjad, yatangaje ko abaganga bose bari mu kiruhuko basubira mu kazi.
Ati “Ibiruhuko by’akazi ku baganga n’abaforomo bose byahagaritswe kandi basabwe kuguma ku bigo by’ubuvuzi atari ugutanga serivisi z’ubuvuzi gusa ahubwo bakanatera akanyabugabo no gukomera mu mutwe abashinzwe kwita ku barwayi.”
Israel yahize kwica Khamenei
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yahamije ko ibitero kuri Iran bikomeza kwisukiranya, anaburira Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei ko ashobora gupfa urwa Saddam Hussein.
Intambara hagati ya Iran na Israel yinjiye mu munsi wa gatanu, impande zombi zikomeza kurasana zikoresheje intwaro ziremereye kurusha izindi bafite.
Mu ijoro ryo ku wa 16 Kamena, Iran yarashe ibisasu byinshi muri Israel, isenya inzu i Yeruzalemu na Tel Aviv, Israel na yo yica Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Katz Israel yatangaje ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran nadahagarika ibitero azicwa nk’uko Saddam Hussein wa Iraq yishwe.
Ati “Ndaburira umunyagitugu wa Iran mubuza gukomeza gukora ibyaha by’intambara no kurasa ibisasu bya missile ku basivile b’abanya-Israel”
“[Khamenei agomba kwibuka neza iherezo ry’umunyagitugu wo mu gihugu baturanye na we wari wahisemo inzira nk’iyi yo kurwanya Israel. Turakomeza n’uyu munsi kurwanya ubutegetsi bw’igitugu n’igisirikare muri Tehran.”
Saddam Hussein wari Perezida wa Iraq yishwe na Amerika mu ntambara yo mu 2003.
Katz yongeye kuburira abatuye i Tehran ko bagomba guhunga mbere y’uko ibyago bikomeye bibagwirira.






Ibitekerezo 0