Netanyahu yabitangaje kuri uyu wa 9 Mata 2026 nyuma y’umunsi umwe Israel igabye ibitero bishya kuri bikomeye kuri Liban nyuma y’uko ibaye ihagaritse kurasa kuri Iran.
Ati “Hashingiwe k’uko Liban yakunze gusaba ko hakorwa ibiganiro bifunguye ndetse bitaziguye na Israel, ejo nategetse ko guverinoma ikwiriye gutangiza ibiganiro na Liban vuba bishoboka.”
Netanyahu yavuze ko “ibiganiro bizibanda ku kwambura intwaro umutwe wa Hezbollah ndetse hashyirweho ubufatanye bw’amahoro hagati ya Liban na Israel.”
Nyuma y’igihe gito atangaje ibi, Perezida wa Liban, Joseph Aoun, yavuze ko igisubizo kimwe ku biri kubera muri Liban ari uguhagarika imirwano hagati ya Israel na Liban hanyuma ako gahenge kagakurikirwa n’ibiganiro.
Perezida Joseph Aoun yavuze ko yatangiye gukora kuri iyi ngingo ndetse ko abafatanyabikorwa mpuzamahanga batangiye kubibona mu buryo bwiza.
Hezbollah yijanditse mu ntambara ku wa 2 Werurwe ubwo Ali Khamenei yari amaze kwicwa ku wa 28 Gashyantare 2026 na Israel, uyu mutwe wo muri Liban uhita na wo urasa kuri Israel.
Nyuma Israel na yo yabagabyeho ibitero. Ibintu byabaye bibi kurushaho nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byemeranyaga ku gahenge, aho Israel ingufu zo kurasa kuri Iran byasaga nk’aho yazimuriye muri Liban mu gitero simusiga cyangirije ibintu byishi.
Kuva ubwo Israel yahise iyigabaho ibitero bikomeye. Liban itangaza ko abarenga 1700 bamaze kuyigwamo barimo n’abana barenga 139.
Israel yo igaragaza ko imaze kwica abarwanyi 1100 ba Hezbollah. Abarenga miliyoni 1,2 bo muri Liban bamaze kuvanwa mu byabo.






Ibitekerezo 0