Abo bantu bombi bamenyekanye binyuze mu kinyamakuru Fars, gifitanye isano ya hafi n’Umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda Impinduramatwara muri Iran, IRGC.
Umwe yitwa Yaqoub Karimpour undi ni Nasser Bekerzadeh.
Bekerzadeh yashinjwaga gukusanya amakuru yerekeye abayobozi bakomeye ba Leta, abayobozi b’amadini n’abo mu nzego z’uduce dutandukanye tw’igihugu, ndetse no gutanga amakuru ku “bigo bikomeye” byo mu gace ka Natanz, ahabarizwa kimwe mu bigo bikomeye bya Iran bikorerwamo ibikorwa byo gutunganya nucléaire.
Karimpour we yashinjwaga kuba yarahaye umukozi wa Mossad amakuru y’ibanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!