Byatewe n’uko bwabuze inzira bijyanye n’ikirere cyari cyabaye kibi muri ibyo bice nk’uko ikigo gishinzwe ubutabazi no gushakisha abarohamye muri Indonesia cyabitangaje.
Ubu bwato bwa Virgo Transport 8 bwavuye mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Java ku wa 12 Nzeri 2023 muri Surabaya bwerekeza mu majyepfo y’Umujyi wa Kalimantan muri Banjarmasin.
Iki kigo cyakomeje kiti “Kugeza ubu ntabwo ubwato burabasha kuboneka ndetse aho buherereye ntihazwi.”
Hatangiye ibikorwa byo gushakisha ubu bwato hashingiwe ku bice bwaherukaga kugaragariramo butarabura.
Ubuyobozi bwa Indonesia bwavuze ko biza gufata amasaha atanu kugira ngo itsinda ry’abantu batandatu bashinzwe ubutabazi bagere aho ubu bwato bwaherukiraga kugaragarira mu nyanja.
Indonesia ni igihugu kigizwe n’ibirwa ibihumbi 17, ari na yo mpamvu cyisunga ubwato nk’uburyo bw’ingenzi bugifasha mu bijyanye n’ubwikorezi kuko ubwo mu kirere buhenze.
Icyakora ntabwo amabwiriza akunze kubahirizwa neza, ibituma hakunda kuba impanuka nyinshi cyane zigahitana benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!