Reuters yanditse ko iri gongana ryabayeho ubwo iyi ndege yari imaze kugwa ku kibuga neza nta kibazo ariko mu gihe yari iri kugendesha amapine igongesha ibaba ryayo indi ndege ya sosiyete itatangajwe izina gusa yo nta wari uyirimo.
Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe iby’ingendo zo mu kirere cyitwa Federal Aviation Administration cyahamije ko ibi byabaye ku Cyumweru ku itariki 12 Gicurasi 2024. Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana niba ubwo iyo mpanuka yabaga Donald Trump yaba yari ari muri iyo ndege cyangwa atari ayirimo.
Iyi Boeing 757 Donald Trump yayiguze mu 2011 agera kuri miliyoni 100 z’Amadolari. Iyi yakoze akazi gakomeye cyane mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika mu 2016 kuko niyo yifashishaga ajya muri Leta zitandukanye aho bari baranayihaye akabyiniriro ka ‘Trump Force One’.
Ibi bibaye kandi mu gihe Donald Trump uri guhatanira kongera kuyobora Amerika atorohewe n’imanza arengwamo ibijyanye no kunyereza imisoro ndetse n’icyaha cyo gufata ku ngufu mu gihe amatora yo ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!