Ni ubutumwa ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel byatangaje binyuze kuri X, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Byagize biti “Hagati muri Operation Roaring Lion, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yasuye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ibanga, ahura na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed. Uru ruzinduko rwagejeje ku ntambwe y’amateka mu mubano wa Israel na UAE.”

Abayobozi batandukanye muri Israel bihutiye kumvikanisha ko urwo ruzinduko rwabaye, ndetse uwahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Netanyahu, Ziv Agmon, avuga ko bari kumwe i Abu Dhabi, ndetse ko "yakiriwe nk’umwami." Sheikh bin Zayed ubwe ngo yamukuye ku ndege amutwaye mu modoka bwite, hari n’abandi bayobozi bakomeye.

Ni amakuru yagiye hanze nyuma y’iminsi mike bitangajwe ko mu ntambara imaze iminsi, UAE nayo yarashe muri Iran, bihuzwa n’uko Israel na UAE byafatanyije gutegura icyo gitero.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya UAE yahise isohora itangazo ihakana uruzinduko rwa Netanyahu, cyangwa irindi tsinda rya gisirikare rivuye muri Israel.

Yagize iti “Leta zunze ubumwe z’Abarabu zirahakana amakuru yakwirakwijwe avuga ku ruzinduko rwaba rwarabayeho rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, muri UAE, cyangwa kwakira itsinda rya gisirikare muri iki gihugu.”

“UAE irongera gushimangira ko umubano na Israel uzwi kandi utsurwa hakurikijwe uburyo buboneye buteganywa na Abraham Accords (amasezerano yo mu 2020 yazuye umubano wa Israel n’ibihugu by’Abarabu), kandi ntushingiye ku bintu bitanyuze mu mucyo cyangwa bikozwe mu buryo buteruye. Byongeye, kuvuga ko habaye uruzinduko rutatangajwe cyangwa imikoranire itarashyizwe ahabona nta shingiro bifite, igihe bitemejwe n’inzego bireba za UAE.”

UAE yanasabye itangazamakuru kwirinda gukwirakwiza amakuru atagenzuwe neza, ashobora kuyobya abantu mu nyungu za politiki.

Mu gihe UAE ihakana uru ruzinduko, hakomeje kwibazwa byinshi ku mpamvu uruhande rumwe rutangaza ko habaye uruzinduko rw’ibanga, ikindi kikabyitarutsa.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko kwigamba uru ruzinduko biri mu nyungu za Israel, cyane ko rwaba rwarakozwe ikirere cyo muri ako gace gifunze, indege zidatambuka.

Muri urwo ruzinduko kandi bicugwa ko UAE yaba yaremeye guhabwa ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwa Iron Dome bwubatswe na Israel, ndetse no kwakira abasirikare ba Israel (IDF) bo kubafasha guhangana n’ibitero bya Israel.

Ni umubano ngo uramutse ubayeho, wagombaga kugirwa ibanga kubera ko ibihugu by’abarabu bituranye na UAE byafata uwo mugambi nk’ikintu kidakwiye kwihanganirwa.

Gutangaza ibi kandi ni icyemezo gifatwa nk’iturufu Netanyahu yakoresha kugira ngo yigarurire ijambo muri politiki y’imbere mu gihugu cye, bityo kikaba igitego atsinze mu kubaka ubufatanye n’abarabu mu guhangana na Iran.

Icyakora bamwe bavuga ko byaba ari ukwikunda, kuko yaba ashatse gutsinda muri politiki, yirengagije ikiguzi bizasaba uwo bakoranye.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, nyuma yo gutangazwa kw’ayo makuru, yaje kuvuga ko Netanyahu ashyize ahabona ibyo inzego z’umutekano za Iran zitahwemye kumenyesha ubuyobozi bw’igihugu.

Yakomeje ati “Kugirira urwango Abaturage Bakomeye ba Iran ni umukino w’ubupfapfa. Gufatanya na Israel muri ibyo: ntibibabarirwa.”

Ibi kandi byabaye mu gihe Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari mu ruzinduko mu bushinwa, aho mu byo aganira na mugenzi we Xi Jinping, harimo gushaka uburyo bwo guhagarika intambara na Iran. U Bushinwa ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Iran mu bucuruzi, bwiganjemo ubw’ibikomoka kuri peteroli.

Byamenyekanye ko Netanyahu yagiriye uruzinduko rw'ibanga muri UAE
Byamenyekanye ko Netanyahu yagiriye uruzinduko rw'ibanga muri UAE