Ford na Amazon byashoye arenga miliyari mu ruganda rushya rukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Uruganda rw’Abanyamerika rukora imodoka rwa Ford n’ikigo gikora ubucuruzi kuri internet cya Amazon, byiyemeje gushora amafaranga menshi mu ruganda rushya rw’imodoka rwa Rivian, ruzaba rukora izikoreshwa n’amashanyarazi.

Nyuma y’imurikagurisha ry’imodoka ryabereye Los Angeles maze Rivian ikagaragara nk’uruganda rushya rutanga icyizere kandi rukora imodoka nziza zikoresha amashanyarazi, Amazon yahisemo gushoramo miliyoni 700$ mu gihe Ford yo yashoyemo miliyoni 500$.

Byitezwe ko uru ruganda ruzashyira ku isoko imodoka yarwo ya mbere yo mu bwoko bwa R1T Pickup mu 2021 nyuma igakurikizaho R1S Sport Utility Vehicle (SUV).

Nyiri Amazon, Jeff Bezos aherutse gutangaza ko umunsi zizaba zagiye ku isoko ikigo cye kizagura izigera 100 000 zo kwifashisha mu kugeza ibicuruzwa ku bakiliya bacyo.

Imwe mu modoka ya Rivian itegerejwe cyane ni R1S SUV izaba ifite imbaraga n’ubushobozi bwo kugenda mu mihanda mibi ndetse no mu mazi afite ubuhagarike bwa sentimetero 90, kubera ko ikoresha imbaraga zisunika amapine ane icyarimwe, bituma nta kinyuranyo kiza hagati yayo n’izikoresha lisansi.

Izi modoka za Rivian zizaba zifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 643.7 zitarongera gucomekwa ndetse n’umuvuduko ushobora kugera muri metero 60 mu masegonda 3.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko igihe izi modoka zizaba zamaze kugera ku isoko R1T pickup izaba igura $69 000 mu gihe Rivian R1S SUV yo izagura $72 500.

Iki kigo giherereye i Plymouth muri leta Michigan kivuga ko ku ikubitiro kizashyira ku isoko R1T pickup na R1S SUV, ariko bikazagera mu 2025 kimaze gushyira hanze ubwoko butandatu butandukanye bw’imodoka.

R1T Pickup izaba ishobora kugenda ibilometero 180 ku isaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .