00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Electronic Arts imenyerewe mu gukora ‘Video game’ yagurishijwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 August 2026 saa 01:31
Yasuwe :

Ikigo Electronic Arts (EA) kizwi ku Isi mu gukora imikino yo kuri mudasobwa (video game) n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga cyagurishijwe kuri miliyari 55$.

Iki kigo cyo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyamenyekanye cyane kubera imikino nka “Battlefield” na “The Sims” cyari gisanzwe kigenzurwa n’ibigo bitandukanye byakiguzemo imigabane. Umuyobozi mukuru wacyo yari Andrew Wilson.

Cyaguzwe n’ibigo bitatu ari byo: Ikigega cy’ishoramari cya Leta ya Arabie Saoudite, Public Investment Fund (PIF), ikigo cy’ishoramari Silver Lake Partners ndetse na Affinity Partners iyoborwa na Jared Kushner, umukwe wa Perezida wa Amerika Donald Trump.

Abasesenguzi bavuga ko iri gurishwa rishobora kuzana impinduka mu ruganda rw’imikino ya ‘video game’, dore ko EA itakiri ikigo kigendera ku mabwiriza y’isoko ry’imigabane.

Umuyobozi Mukuru wa Electronic Arts, Andrew Wilson, yavuze ko hamwe na ba nyirayo bashya bazakomeza gushora imari mu guhanga ibishya no gukora imikino mishya izagera ku bakinnyi babarirwa muri za miliyoni ku Isi.

Yagize ati “EA izakomeza gushora imari mu buryo bwagutse, kwihutisha guhanga ibishya no kubaka igisekuru gishya cy’imikino n’ibindi bikorwa bifitanye isano na yo.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ishoramari mpuzamahanga muri PIF, Turqi Alnowaiser, yavuze ko iki kigega kizakomeza gushora imari mu iterambere rya EA, harimo no gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu gukora imikino.

Ubu bugure buvuze ko imikino ya EA izwi nka “Madden NFL” ndetse na “EA Sports FC” (yari isanzwe izwi nka FIFA) na yo izajya igenzurwa n’aba bashoramari bashya.

Nyuma yo kurangira kw’aya masezerano, abari bafite imigabane muri EA bazahabwa 210$ kuri buri mugabane, ndetse imigabane y’iki kigo ntizongera kugurishwa ku isoko ry’imari n’imigabane.

Electronic Arts ni kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye no gukora imikino ya ‘video game’, aho imikino yakoze imaze imyaka ikoreshwa n’abakunzi b’ikoranabuhanga hirya no hino ku Isi.

Electronic Arts imenyerewe mu gukora imikino ya 'Video game' yagurishijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages