Ni umushinga wiswe ‘Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project’ uzaba ugiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo buvuguruye nyuma y’uko igice cya mbere cyawo kitatanze umusaruro wari witezwe.

Umuyobozi w’uwo mushinga, Uwitonze Théogène, yabwiye RBA ko ugamije gukemura burundu ikibazo cy’izuba ryinshi ryumisha imyaka bigatuma umusaruro ubura bigatera amapfa.

Muri uwo mushinga bazubaka ibikorwaremezo byo kuhira bigezweho bizajya bikura amazi mu biyaga biyazamure hejuru ku misozi noneho amanuke agera mu mirima yuhire imyaka.

Uzatangirira mu mirenge ya Ndego na Kabare muri Kayonza ariko ubuyobozi bwawo buhamya ko uzagera n’ahandi muri ako karere.

Uwitonze ati “Hari ahandi twatangiye kubaka ‘dams’ zibika amazi mu yindi mirenge. Nta murenge n’umwe utazagerwaho no kuhira. Aho bitazakunda tuzahatera amashyamba ahandi tuhakore amaterasi y’indinganire kuko byose ni uguhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Bitewe n’imiterere ya buri hantu umushinga uzahagera.”

Uwitonze avuga ko ubu ibice bibanziriza umushinga byamaze kurangira.

Ati “Ubu umushinga ugeze kure kuko inyigo zarangiye ndetse twatangiye gutanga amasoko aho tumaze gutanga iryo kuhira kuri hegitari 2400 izindi 2000 zisigaye ziri mu nyigo. Izo zisigaye nizimara gutungana na zo ikibazo cy’inzara kizakemuka mu buryo bwa burundu.”

Ni umushinga uzasozwa mu 2031 mu gihe ibikorwa bya mbere bizatangira hagati ya Mutarama na Gashyantare 2026 ku buryo muri Nzeri mu muhindo w’umwaka utaha ibikorwa byo kuhira bizatangira. Umushinga uzatwara miliyoni 205$ (arenga miliyari 298 Frw).

Mu gice cya mbere cy’uwo mushinga hibandwaga ku bice bitarimo imisozi kandi no ku misozi hahingwa ntibyakemuye ikibazo.

Gusa mu gice cya kabiri hazashakwa imashini zifite ubushobozi bwo kugeza amazi imusozi ndetse zimwe zinifashisha imirasire y’izuba iziha ingufu.

Amazi azakoreshwa azakurwa mu biyaga bya Nasho, Kibare n’icy’Ihema. Muri uwo mushinga kandi hazubakwa ‘greenhouses’ 50 zazaha akazi abantu 400.

Kuri ubu abaturage bo muri Kayonza barataka amapfa aterwa n’izuba ryinshi ndetse bavuga ko imyaka yabo muri iki gihembwe cy’ihinga nta kintu na kimwe bitezemo kuko yamaze kuma ku buryo hari abatangiye kujya gushaka ibyo kurya mu nshuti n’abavandimwe.

Uwimbabazi Jacqueline yari avuye iwabo yagize ati “Ubu nari nagiye gusura ababyeyi kuko bafite imyumbati y’ubugari bampa ibilo 10. Aho mba ifu uhagera ikilo kigura 450 Frw ariko ituruka iyo iwacu bayikayizana na moto.”

Ibyo byatumye Leta itangira guha ibyo kurya abo baturage bo muri Ndego na Kabare aho ibaha ibishyimbo n’ibigori bibatunze amezi atatu.

Arenga miliyari 360 Frw agiye gushorwa mu mishinga yo kuhira i Kayonza
Arenga miliyari 360 Frw agiye gushorwa mu mishinga yo kuhira i Kayonza