Ikinyamakuru Axios cyatangaje ko kuva mu 2021 kugeza mu ntangiriro za 2025 ubwo Joe Biden yayoboraga Amerika yababariye imfungwa 4.245.

Izirenga 95% muri zo zababariwe mu mezi ya nyuma y’ubutegetsi bwe.

Bamwe mu banyamategeko ba Leta ya Amerika banenze uko Joe Biden afatanyije n’itsinda ryamufashaga yahaye imbabazi abanyabyaha atabanje gusuzuma neza uburemere bw’ibyaha bakoze.

Umwe muri abo banyamategeko utavuzwe amazina yagize ati “[Abo bakoranaga] bihutiye gushakira Biden urutonde rw’abantu aha imbabazi ariko ntibigeze batuma Minisiteri y’Ubutabera ibanza kugenzura abari kuri urwo rutonde mbere.”

Abo banyamategeko bongeyeho ko ikigaragaza uburyo imbabazi Joe Biden yatanze zitabanje gusuzumwa neza mbere ari uko abenshi mu bazihawe umukono wa perezida ubyemeza washyizwe ku mpapuro na ‘autopen’.

Ibyo ngo bigaragaza ko hatagenzuwe neza buri muntu mu bahawe imbabazi.

Jo Biden kandi yanenzwe uburyo mu bo yahaye imbabazi bagafungurwa harimo n’umuhungu we, Hunter Biden wari warafungiwe ibijyanye no kunyereza imisoro no gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abanyamategeko ba Amerika bavuze ko imbabazi Joe Biden yahaye abanyabyaha barimo n’umuhungu we hatagenzuwe uburemere bw'ibyaha bakoze
Abanyamategeko ba Amerika bavuze ko imbabazi Joe Biden yahaye abanyabyaha barimo n’umuhungu we hatagenzuwe uburemere bw'ibyaha bakoze