Byatangajwe ku wa 13 Ukwakira n’umuvugizi mushya wa White House, Katie Zacharia, mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru, aho yagize ati “Twasabye Ambasaderi Guilfoyle kwegura.”

Yongeyeho ati “Yagize uruhare rukomeye mu kazi k’ikipe yacu, kandi tumwifurije amahirwe masa.”

Gusabwa kuva kuri uwo mwanya bije nyuma y’amakuru avuga ko mbere y’uko yemezwa kuri uwo mwanya, yasabaga amafaranga kugira ngo ahuze abayatangaga n’abayobozi muri Guverinoma ya Amerika.

Ashinjwa kandi kwakira impano zihenze ari ambasaderi no kugirana ibiganiro n’umuntu ukorera ubuvugizi sosiyete y’ubwubatsi yo mu Bugereki.

Abanyamategeko ba Guilfoyle bahakanye ibyo ashinjwa byo gusaba amafaranga.

Kwirukanwa kwe bivuze byinshi kuko yari mu bantu bazwi cyane mu itsinda rya MAGA, gahunda ya Trump yo kongera guhindura Amerika igihangange (Make America Great Again) , akaba yaranakomeje kuba hafi y’umuryango wa Trump.

Guilfoyle yamaze imyaka ine yarambitswe impeta y’urukundo n’umuhungu mukuru wa Perezida, Donald Trump Jr. Nyuma y’uko batandukanye. Nyuma yatoranyijwe kuba Ambasaderi mu Bugereki, atangira izo nshingano muri Nzeri 2025.

Eric Deters, wakunze guha Trump inkunga, yavuze ko Guilfoyle yamusabye mu butumwa bugufi kumwoherereza ibihumbi 100 by’amadolari kugira ngo yishyure umwenda yari afite ku ikarita ya American Express, mu minsi yabanjirije kwemezwa kwe na Sena.

Deters yavuze ko Guilfoyle yamubwiye ko, aramutse abikoze, azamubera umuntu “uzamuba hafi uko byagenda kose” muri Guverinoma ya Trump.

Mu cyumweru gishize, Deters yabwiye Jake Tapper wa CNN ati “Nta gushidikanya ko yari ansabye kumukorera ikintu kugira ngo na we agire icyo ankorera.”

Deters ntiyoherereje Guilfoyle ayo mafaranga, avuga ko icyo gihe nta mafaranga yari afite yashoboraga kohereza.

Mu itangazo bagejeje kuri CNN, abanyamategeko ba Guilfoyle bavuze ko Deters yari amubereyemo amafaranga y’ibiganiro yatanze n’akazi k’ubujyanama yakoze, bavuga ko ibyo yatangaje ari ibinyoma.

Ku wa Mbere, Perezida Donald Trump yemeje ko yarimo gutekereza ku kwirukana Guilfoyle.

Ubwo yavaga mu Biro bya Perezida, Trump yabwiye abanyamakuru ati “Turimo kubirebaho, yego. Ntabwo twishimye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yari mu rugendo yerekeza mu Bugereki ubwo ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangazaga bwa mbere amakuru ku mugambi Guilfoyle ashinjwa wo gusaba amafaranga kugira ngo agire ibyo afasha abayamuha.

Guilfoyle yitabiriye ibikorwa byinshi ari kumwe na Rubio, icyo gihe yanga kugira icyo avuga kuri ayo makuru. Wall Street Journal yari yaranatangaje amakuru avuga ko Guilfoyle yafashaga sosiyete y’ingufu yo mu Bugereki gushaka amasezerano yo mu rwego rw’ingufu mu karere.

Mu ruzinduko i Athens, Rubio yashimye Guilfoyle, avuga ko ari “ambasaderi ukomeye hano”, yanga gusubiza ibibazo ku makuru y’imyitwarire idahwitse uyu mugore yashinjwaga.

Mbere yo kwinjira mu ndege ngo ave muri icyo gihugu, Rubio yagize ati “Mugenda mwibwira ko kuba hari umuntu wabahaye amakuru mukayatangaza, bituma aba ukuri ntakuka. Si ukuri ntakuka. Kuri njye si ukuri ntakuka. Si uko dukora ibintu.”

Ayo makuru yatumye abadepite bo mu Ishyaka ry’Aba-Democrates babaza ibibazo kandi basaba ko hakorwa iperereza. Umudepite Gregory Meeks, uyoboye Aba-Democrates muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga y’Umutwe w’Abadepite, yasabye ko Guilfoyle yitaba iyo komisiyo, avuga ko “hagomba kumenyekana niba Ambasaderi Guilfoyle yarasabye amafaranga abandi bantu cyangwa izindi nzego”.

Nyuma y’uko ku wa Kabiri hatangajwe ko Guilfoyle yasabwe kwegura, Aba-Democrate bo muri iyo komisiyo bavuze ko “kwegura bitamukingira kubazwa ibyo yakoze”.

Umuntu ufite amakuru kuri iri iki kibazo yavuze ko Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika biri gukora iperereza kuri Guilfoyle ku bijyanye n’imyitwarire idahwitse ashinjwa.

Ambasaderi wa Amerika mu Bugereki ushinjwa kwaka indonke yasabwe kwegura
Ambasaderi wa Amerika mu Bugereki ushinjwa kwaka indonke yasabwe kwegura