00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora ya ‘midterm’ muri Amerika yashyushye: Impamvu hatangiye kwitegwa akajagari katigeze kabaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 September 2026 saa 05:06
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziritegura amatora yo hagati muri manda ya Perezida Donald Trump, azwi nka midterm elections, ateganyijwe mu Ugushyingo 2026. Mbere y’uko aba, hakomeje impaka ku buryo azakorwamo, ibirego mu nkiko n’ubwoba bw’uko amahanga yazayivangamo.

Aya matora afite uburemere bukomeye kuko azagena ishyaka rizagenzura Inteko Ishinga Amategeko mu myaka ibiri ya nyuma ya manda ya Trump. Mu gihe amatora ataraba, abayobozi bashinzwe kuyategura mu bice bitandukanye bya Amerika bavuga ko biteguye ibihe bishobora kuba bigoye kurusha ikindi gihe.

Kuki yitwa ‘midterm elections’?

Amatora ya midterm yitwa atyo kuko aba hagati muri manda y’imyaka ine ya Perezida. Muri Amerika, Perezida atorwa buri myaka ine, ariko abagize Inteko ntibagira manda zingana.

Abagize Umutwe w’Abadepite, House of Representatives, bafite manda y’imyaka ibiri gusa, bityo imyanya yose 435 itorerwa buri myaka ibiri. Abasenateri bo bafite manda y’imyaka itandatu, ariko hafi kimwe cya gatatu cyabo gitorwa buri myaka ibiri. Ni yo mpamvu nyuma y’imyaka ibiri Perezida atangiye manda, Abanyamerika bongera kujya mu matora nubwo baba batari gutora Perezida.

Akamaro kayo ni uko abaturage bashobora guhindura Inteko Perezida agomba gukorana na yo. Iyo ishyaka rye ritakaje ubwiganze mu Mutwe w’Abadepite cyangwa muri Sena, Perezida aguma ku butegetsi ariko bikamugora kwemeza amategeko, ingengo y’imari cyangwa izindi gahunda ze.

Inteko iyobowe n’abo batavuga rumwe na we ishobora kandi kongera iperereza ku butegetsi bwe no gukaza ubugenzuzi. Muri make, amatora ya Perezida agaragaza uzayobora igihugu, aya midterm akerekana Inteko azakorana na yo mu myaka ibiri isigaye ya manda ye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziritegura amatora yo hagati muri manda ya Perezida Donald Trump, azwi nka midterm elections, ateganyijwe mu Ugushyingo 2026

Urugamba ku buryo amajwi azakorwa rurarimbanyije

Kimwe mu bibazo bikomeye byamaze kugera mu nkiko ni uburyo bwo gutora hakoreshejwe iposita.

Muri Werurwe 2026, Trump yashyize umukono ku iteka ryasabaga Ikigo cy’Amaposita cya Amerika, USPS, gukaza uburyo impapuro z’amatora zoherezwa ku iposita zigenzurwa.

Mu byo ryasabaga harimo gushyira barcode yihariye ku mabahasha y’amatora no gusaba inzego z’amatora gutanga amakuru y’abatora bahawe impapuro zo gutorera ku iposita.

Trump avuga ko izi ngamba zigamije gukumira uburiganya. Abamurwanya bo bavuga ko zishobora gutuma amajwi yemewe yangwa kandi ko Leta yaba yivanga mu bubasha Itegeko Nshinga riha Leta zigize Amerika bwo gutegura amatora.

Leta 23 hamwe na Washington DC zahise zitabaza inkiko zisaba ko ayo mabwiriza ahagarikwa. Abakozi b’amaposita na bo bavuze ko igihe gisigaye mbere y’amatora kidahagije kugira ngo abakozi bahugurwe ku buryo bushya.

Mu matora rusange aheruka, hafi 30% by’abatoye bakoresheje ubu buryo.

Abategura amatora biteguye ibihe bidasanzwe

Reuters yaganiriye n’abayobozi barenga 50 bashinzwe amatora hirya no hino muri Amerika, benshi muri bo bavuga ko barimo kwitegura ibintu birimo ibirego byinshi mu nkiko, amakuru y’ibinyoma, ibitero by’ikoranabuhanga ndetse n’igitutu ku bakozi bashinzwe amatora.

Mu bice bimwe, abayobozi barimo gutegura abanyamategeko bazitabazwa mu gihe Leta yasaba gufata inyandiko cyangwa ibikoresho by’amatora.

Ahandi ho hongerwa umutekano ku biro by’amatora, hashyirwaho ibirahure bikumira amasasu, uburyo bwihuse bwo gutabaza na za camera z’umutekano, kubera iterabwoba n’igitutu bamwe mu bakozi bashinzwe amatora bagiye bahura na byo.

Ikindi kibazo gitegerejwe ni amakuru y’ibinyoma ashobora gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abategura amatora bafite impungenge ko amashusho cyangwa amajwi yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano, AI, ashobora gukoreshwa mu kubeshya abaturage ko ahatorerwa hahindutse, ko umukandida yavuze ibyo atavuze cyangwa ko habaye uburiganya butabayeho.

Aba-Républicain nibakomeza kugenzura Inteko, bizorohera Trump gukomeza gahunda ze. Aba-démocrate nibigarurira nibura umwe mu mitwe yayo, bashobora gukoresha ububasha bw’Inteko mu guhagarika amwe mu mategeko ashaka, kugenzura ingengo y’imari no gutangiza amaperereza akomeye ku butegetsi bwe.

Ni yo mpamvu aya matora atangiye kurwanirwa mbere y’uko umunsi nyir’izina ugera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages