Hasan yishe abantu 13 mu kigo cya gisirikare cya Fort Hood muri Texas mu 2009. Pentagon irateganya kwerekana imbonankubone uko azicwa, gahunda yamaganwe n’abanyapolitiki n’abayobozi b’amadini.
Broglio yagize ati “Ndasaba Abagatolika bose bazashyirwa mu itsinda ryo kumurasa gusaba gukurwamo, kuko iki gikorwa kinyuranyije n’inyigisho za Kiliziya.”
Amabwiriza y’ingabo za Amerika yemera ko abasirikare basaba gusonerwa inshingano zimwe kubera imyemerere yabo. Ntiharatangazwa uko bazatoranya abazajya muri iryo tsinda.
Broglio yavuze ko yayoboye umuhango wo gushyingura umwe mu bishwe na Hasan, anagaragaza agahinda yatewe n’icyo gitero. Icyakora, yabajije niba Amerika ishaka kwigana ibyihebe, igahindura kwica abo bahanganye mu buryo bwa kinyamaswa igikorwa cyerekanwa ku karubanda.
Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, yatangaje gahunda yo kwerekana iraswa rya Hasan mu cyumweru gishize. Perezida Donald Trump yemeye ko Hasan yicwa arashwe, ariko avuga ko agisuzuma niba azemerera ko byerekanwa imbonankubone.
Hegseth ashaka ko Hasan yicirwa ahabereye igitero, ku isaha no ku munsi w’icyumweru yagikoreyeho. Avuga ko kubyerekana byafasha gukumira ibyaha.
Hasan w’imyaka 56, akoresha igare ry’abafite ubumuga, nyuma yo kuraswa na polisi ubwo yatabwaga muri yombi.
Broglio yabajije niba ingaruka amashusho y’urwo rupfu yagira ku bato bayareba zarasuzumwe. Yavuze ko ingabo za Amerika zisanzwe zifite izina ryiza, anibaza agaciro ko kuzigaragaza nk’ibyihebe.
Yasohoye itangazo nyuma yo guhura na Papa Leo i Roma ku wa Mbere. Papa yari yamaganye igihano cy’urupfu ku wa Gatandatu, atavuze by’umwihariko urubanza rwa Hasan.
Visi Perezida JD Vance, wahindutse Umugatolika, yavuze ko ibyo byerekanwe imbonankubone atabireba.
Impuguke mu bijyanye n’igihano cy’urupfu zivuga ko Amerika itigeze yerekana imbonankubone iyicwa ry’umuntu ryakozwe na Leta. Ingabo zayo na zo ntiziheruka kwica umuntu zimurashe kuva mu 1945.


Ibitekerezo 0