Kugera kuri uyu wa Gatanu habarurwaga ko abanyamerika barenga miliyoni 22 bamaze kwihitiramo Umukuru w’Igihugu ugomba kubayobora muri manda y’imyaka ine. Abamaze gutora kuri iyi nshuro ni benshi kurusha uko byari bimeze mu 2016 kuko igihe nk’iki hari hamaze gutora abaturage miliyoni esheshatu gusa.
Kuba abantu baritabiriye gutora mbere, abasesenguzi bagaragaza ko bifite aho bihuriye n’icyorezo cya Coronavirus, aho benshi bahisemo kubikora mbere aho gutegereza umunsi wa nyuma.
Byitezwe ko mu matora y’uyu mwaka, hazatora abantu barenga miliyoni 150, ndetse ubwitabire bushobora kuba hejuru kurusha indi myaka yose uhereye mu 1908.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!