Indege ya gisirikare yatwaye abo bakekwa ibakuye muri Haiti ibajyana muri Amerika ku Cyumweru, nk’uko Jason Reding Quiñones, Umushinjacyaha Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere ka Florida y’Amajyepfo, yabitangaje.
Quiñones yavuze ko uku kwimurirwa muri Amerika ari indi ntambwe ikomeye mu gushaka ukuri no guharanira ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida Moïse babazwa ibyo bakoze.
Ati “Uyu munsi ni intambwe ikomeye ikurikira mu rugamba rwo guharanira ubutabera ku iyicwa rya Perezida.”
Mu kwezi kwa Gicurasi, abagabo bane bo muri Leta ya Florida muri Amerika bahamijwe ibyaha byo gutegura umugambi wo kwica Perezida Moïse, aho abashinjacyaha bavuze ko bari barakusanyije abahoze mu gisirikare cya Colombia bagera kuri 24, bakabaha amafaranga, intwaro, amasasu ndetse n’imyenda y’ubwirinzi kugira ngo bagabe igitero cyo kumwica.
Perezida Jovenel Moïse, wari ufite imyaka 53, yishwe arashwe muri Nyakanga 2021 iwe mu rugo rwe ruherereye mu misozi iri hejuru y’umurwa mukuru Port-au-Prince. Urupfu rwe rwateje icyuho gikomeye mu miyoborere y’igihugu ndetse rwanongereye imbaraga imitwe y’amabandi yari isanzwe ikomeye muri Haiti.
Iperereza ku iyicwa rye ryakurikiranywe n’inzego zitandukanye muri Haiti no muri Amerika, aho abantu benshi bamaze gushyikirizwa ubutabera. Icyakora, haracyari ibibazo n’ibitekerezo bitandukanye ku wateguye uyu mugambi n’impamvu zatumye Perezida Moïse yicwa.
Umushinjacyaha Quiñones yavuze ko abantu 30 bamaze gushinjwa ku byaha bifitanye isano n’iyicwa rya Perezida Moïse.



Ibitekerezo 0