Mu kiganiro yagiranye na BBC ku wa 27 Ugushyingo 2026, Zelenskyy yavuze ko bitangaje kubona Trump ashyira hanze ifoto amuhobera, akamwita inshuti, kandi ari we uyoboye igihugu cyagabye ibitero kuri Ukraine.

Ati “Ni umunyagitugu wagabye ibitero, ni umwicanyi. Ntashobora kuba inshuti. Ntibishoboka.”

Yagereranyije ibyo Trump akora no kuvuga ko umuntu yari inshuti ya Adolf Hitler mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Zelenskyy yanenze Amerika kuba idashyira igitutu gihagije ku Burusiya mu biganiro bigamije guhagarika intambara, agaragaza ko abayihagarariye rimwe na rimwe basa n’abashyigikiye ibitekerezo bya Moscow kurusha ibya Kyiv.

Ibiganiro biheruka kubera i Abu Dhabi muri uku kwezi ntibyatanze umusaruro ugaragara, ariko biteganyijwe ko bizasubukurwa mu Ukuboza.

Zelenskyy yavuze ko igihugu cye gikeneye abafatanyabikorwa bashobora gushyira igitutu ku Burusiya, aho kwitwara nk’abadafite uruhande babogamiyeho.

Ati “Iyo ugerageje kutagira uruhande ubogamiraho imbere y’uwagabye ibitero, uba ushyigikiye abahohotewe ariko ugashyigikira n’uwabahohoteye.”

Yashinje Amerika gutinda kohereza ibisasu bya misile bya Patriot bikoreshwa mu guhanura misile z’u Burusiya, avuga ko ibyo bituma Abanya-Ukraine bakomeza gupfa.

Yagaragaje ko Washington isa n’iyashyize imbaraga nyinshi mu bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, Ukraine ikabura ubufasha ikeneye.

Yavuze ko ingabo za Ukraine zishobora guhanura hafi 70% by’indege zitagira abapilote z’u Burusiya zihuta cyane, ariko zikaba zigifite ikibazo gikomeye cy’ibikoresho byo guhanura misile.

Trump we yavuze ko kwita Putin inshuti biri mu buryo bwo gushaka amasezerano y’amahoro, kuko kumugaragariza urwango bitafasha guhagarika intambara.

Hagati aho, ibitero by’u Burusiya bikomeje kwibasira ibikorwaremezo bya Ukraine, birimo amashanyarazi n’ibiraro byo muri Kyiv.

Zelenskyy yavuze ko nubwo abaturage bamwe bahunga umurwa mukuru kubera ibitero n’ubukonje, ingabo ze zizakomeza kuwurinda.